Abanyarwanda bakwiye kurindirwa umutekano, bakarindwa ubwabo byaba na ngombwa bakitangirwa.

12,020

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko abanyarwanda bakwiye kurindirwa umutekano, bakarindwa ubwabo byaba na ngombwa bakitangirwa.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2020, yageneye abashinzwe umutekano barimo Ingabo na Polisi.

Perezida Kagame yavuze ko abashinzwe umutekano bakomeje kugaragaza umuhate mu kurinda abaturarwanda babacungira umutekano ariko banafasha mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yifurije umwaka mushya...

Umukuru w’igihugu yagize ati “Nyurwa n’umuhate wanyu mu bijyanye no kuzuza inshingano zanyu ndetse no gushyira imbere indangagaciro zikomeye z’igihugu cyacu. Abaturage b’igihugu cyacu bakwiye kurwanirwa ndetse byaba ngombwa bakitangirwa.”

Umukuru w’Igihugu avuga kandi ko “Intangiriro z’umwaka mushya ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma, uyu mwaka ushize wasabaga byinshi. Ariko mwahanganye n’imbogamizi twahuye nazo zirimo n’icyorezo cya COVID-19 n’ukudatezuka, kwiyemeza n’ubudakemwa. Igihugu cyacu giha agaciro imirimo yanyu.” 

Perezida Kagame yakomeje ashima abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, anabasaba ko mu mwaka mushya bazakomeza kurangwa n’indangagaciro nziza bamaze kumenyekanaho.

Agira ati “Ndoherereza by’umwihariko ubutumwa bwo gushimira ingabo zacu ziri mu butumwa bw’amahoro mu mahanga. Ntabwo byoroshye gutandukana n’umuryango muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ndabashimira kubera ukwigombwa mugaragaza hagamijwe kurinda amahoro ku mugabane wacu n’ahandi.”

Mu mwaka mushya, muzasabwa gukomeza kugaragaza ikinyabupfura, kwigirira icyizere no gukora cyane nk’uko ingabo zacu n’inzego z’umutekano zibizwiho. Kurinda umudendezo n’umutekano w’Abanyarwanda niyo nshingano yanyu y’ibanze. Muri bimwe mu by’agahebuzo igihugu cyacu gishobora gutanga.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.