Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bahawe utumashini tw’ikoranabuhanga

6,925
Kwibuka30
REB igiye gusakaza Orbit Reader20 mu bigo by’amashuri

Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’ibanze (REB), cyatangaje ko kigiye kugeza mudasobwa zikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu bigo by’amashuri yihariye.

Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ikoranabuhanga rya Orbit Reader 20.

Orbit Reader 20 ni ikoranabuhanga rikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona basoma cyangwa bandika inyandiko za ‘Braille’.

REB itangaza ko izi mashini umunyeshuri ashobora kwandika, inyandiko ye akaba yayiha umwarimu we.

Ifite ubushobozi bwo kuba wayifungura ukagira ibyo wongera mu nyandiko yawe cyangwa ukabisiba.

Dr Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB, agira ati “Zimwe mu nshingano z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, ni ugukoresha uko dushoboye kugira ngo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga risakare mu mashuri yose”.

REB ivuga ko Orbit Reader 20 izatangira kugezwa mu mashuri yihariye umwaka utaha.

Hamaze gutangwa orbit reader 20 zingana na 75. Ku ikubitiro ibigo bitanu ni byo byahereweho bihabwa iri koranabuhanga.

Ubuyobozi bwa REB bushimangira ko aho Orbit Reader 20 yatangiye gukoreshwa abanyeshuri bayishimiye kuko ngo yoroshya ibyo umwarimu yigisha ndetse n’uburyo abanyeshuri biga.

Orbit Reader 20 ifasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kwandika no gusoma.

Ati: “Umunyeshuri ashobora guhanahana amakuru n’umwarimu umwigisha amwandikira noneho mwarimu akabona ubutumwa kuri telefoni bityo bigatuma aba bana biga neza”.

Imashini yari isanzwe ikoreshwa hagaragazwa ko yari iremereye mu kuyikoresha ikindi ngo yagiraga agashinge ku buryo ufite ubumuga bwo kutabona kashoboraga kumukomeretsa.

Dr. Mukarwego Betty, Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, avuga ko Orbit Reader 20 ije gutanga ubufasha bwinshi ku bana bafite ubumuga bwo kutabona.

Kwibuka30

Agira ati: “Zije gutanga ubufasha ku bana bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda. Yari ifite ibibazo bikomeye ku bijyanye n’ibitabo, imfashanyigisho abarimu bakoresha kugira ngo umwana azashobore kuvugana n’umwarimu, akore ikizamini umwarimu ashobore kugikosora”.

Akomeza avuga ko abana bafite ubumuga bwo kutabona, iyo igihe k’ibizamini kigeze babaha icyumba cyabo kubera imashini ziba zirimo gusakuza.

Ati: “Ikibazo cyo kubatandukanya cyangwa kubakura mu ishuri barimo gukora ikizimini bakajya gukora bonyine kiracyemutse, nibabona izi Orbit Readers 20 bose”.

Hategekimana Joseph, umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona mu Karere ka Rwamagana, avuga ko Orbit Reader 20 ibafasha gusoma no kubika ibitabo.

Agaragaza ko mu bihe bishize batarayibona, bagorwaga n’uburemere bw’iyo bakoreshaga. Ati: “Nk’umunyeshuri Orbit Reader 20 imfitiye umumaro. Imashini za mbere zaratugoraga kubera uburemere bwazo ariko iyi yo iratworohera”.

Avuga ko orbit reader yakemuye ikibazo k’impapuro zikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Yongeraho ko ifite ubushobozi bwo kubika inyandiko mu gihe kirekire, ikindi kandi ngo ashobora gusoma inkuru ndende (Novels) uko yaba ingana kose.

Ku rundi ruhande, asaba ko hashyirwaho gahunda ya orbit reader 20 per child. Ati: “Twifuza ko habaho One orbit reader per child nkuko hariho gahunda ya Leta ya One Laptop per child”.

Orbit Reader 20 igura amadolari ari hagati ya 750 na 900. Hamaze gutangwa Orbit Reader 20 zingana na 75 mu mashuri atandatu yatangirijweho iki gikorwa ku bufatanye bwa REB, RUB n’Umuryango Kilimanjaro Blind Trust Africa.

Abarimu bagera ku 10 n’abatekinisiye 10 ni bo bamaze guhugurwa ku bijyanye n’imikoreshereze y’izi mashini.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko 10% by’abatuye Isi bafite ubumuga.

Mu Rwanda baharurwa abafite ubumuga bwo kutabona bagera ku bihimbi 55.

Abanyeshuri bagera kuri 377 batabona ni bo bamenyekanye aho baherereye mu bigo byihariye n’ibifite gahunda y’uburezi budaheza.

Comments are closed.