Kamonyi: Abajura bishe ushinzwe umutekano bamuteye ibyuma

6,914
Kwibuka30

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko wakoraga akazi ko kurinda umutekano yishwe n’abajura atemwe mu mutwe anaterwa icyuma mu musaya.

Uyu mugabo yarindaga umutekano mu isantere y’ubucuruzi ya Kabadaha mu Kagari ka Bibungo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Ahagana saa munani z’ijoro ku Cyumweru tariki ya 3 Mata 2022, nibwo abajura batemye uyu mugabo wari ushinzwe kurinda umutekano muri aka gasantere ka Kabaduha.

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yararaga irondo kuri santere y’ubucuruzi, abajura bamutera ibyuma bahengereye umwe muri bagenzi be bakorana atabonetse.

Yagize ati” bahengereye umwe muri bagenzi be bakorana atabonetse baca muri icyo cyuho cyo kuba hari mugenzi we udahari baramwica.”

Abantu  babiri bamaze gufatwa bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

SRC: IGIHE

Comments are closed.