Huye: Hafashwe hanagizwa litiro zirenga 1,800 z’inzoga z’inkorano

19,406
Kwibuka30

Polisi ifatanije n’inzego z’ibanze n’abaturage ,Ku cyumweru tariki ya 3 Mata, mu Karere ka Huye hafashwe kandi hangizwa litiro 1,440 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’Umuzabibu.

Kwibuka30

Izi nzoga zafatanwe uwitwa Sibomana Athanase mu gihe uwitwa Rugomoka Jean Pierre yafatanwe litiro 438 z’inzoga z’inkorano zitwa Intashyo, bose bacururizaga mu murenge wa Mbazi, Akagali ka Gitwa, Umudugudu wa Berwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye; Senior Superintendent of Police (SSP) Boniface Kagenza, yavuze ko iki ari igikorwa kimwe muri byinshi byakozwe muri uyu mwaka kandi bikagera ku ntego mu guhashya izi nzoga z’inkorano

Yagize ati:“Mu mwaka ushize wa 2021, dufatanije n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze twafashe litiro zigera ku 68,990 z’inzoga z’inkorano, aho zangirizwaga imbere y’abaturage. Guhera mu kwa mbere kugeza mu kwa gatatu uyu mwaka wa 2022 tumaze gufata litiro 10,758 z’inzoga z’inkorano.”

SSP Kagenza yavuze ko izi nzoga z’inkorano ahanini zigaragara mu mirenge ya Tumba, Huye, Gishamvu, Ruhashya, Simbi na Mbazi, aho umwaka ushize  wa 2021 hafashwe abantu  406 naho uyu mwaka guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa gatatu  hafashwe abantu 63.

SSP Kagenza yakomeje agira ati:”Ibi byagezweho kubera ubufatanye n’abaturage batangaga amakuru y’aho bazi neza abantu bakora izi nzoga baherereye haba mu ngo aho batuye cyangwa mu tubari bazicururizamo bigafasha Polisi mu bikorwa byayo byo kuzirwanya.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye agira inama abaturage kureka kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko no kwangiza umutungo wabo bawushora mu bikorwa nk’ibi byo gukora no kugurisha inzoga zitemewe, anabibutsa ko iyo ubifatiwemo bikugusha mu bihombo wakabaye wirinda ndetse no gufungwa.

Mu Rwanda, ikigo gishinzwe kugenzura ubuzirange; Rwanda standards Board (RSB) ni cyo cyemeza ibinyobwa bikoranye umusemburo byemewe kunyobwa. Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyongombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganwa n’ iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB)  gisobanura ko ibyifashishwa byose mu nganda, mu gukora no gutunganya ibinyobwa bigomba kuba nabyo ubwabyo bifite ubuziranenge.

Ibinyobwa bifite umusemburo urengeje 45 ku ijana by’umusemburo kandi bikaba bidafite icyangombwa cyerekana ubuziranenge (S-Mark) gitangwa n’ikigo gishinzwe ubuzirange mu Rwanda, ibyo binyobwa bifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu gitabo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje

Comments are closed.