Sadate arasanga kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball y’abagore akwiye kwamburwa ubwenegihugu.

7,235
Kwibuka30
Nyuma y’aho kapiteni w’ikipe y’igihugu ya basketball y’abagore Tierra Monay Henderson, yambitswe impeta n’umukunzi we w’umugore witwa Amanda Thompson bitegura kurushinga, Bwana Sadate yanenze iyo myitwarire nka kapiteni w’ikipe y’igihugu.

Ku munsi w’ejo nibwo inkuru yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ndetse no mu binyamakuru byinshi bya hano mu Rwanda, ni inkuru yerekanaga amashusho yashyizwe hanze n’uyu witwa Tierra Monay Henderson usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball y’abagore, ayo mashusho yerekenaga uno mwali yaterewe ivi yo kumusaba kubana akaramata n’undi mugore mugenzi we, ubwo bikitwa ubutinganyi.

Nyuma y’iyo nkuru, havuzwe byinshi ndetse bamwe mu bantu bazwi muri kino gihugu bakomeje kugaragaza amarangamutima y’aho bahagaze kuri icyo gikorwa, hari bamwe bavugaga ko ari uburenganzira bwe mu gihe abandi bamuvumiraga ku gahera, muri abo bamuvumira ku gahera harimo na Bwana Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon sport ariko akaza gukurwa kuri uwo mwanya nabi.

Mu butumwa Bwana Sadate Munyakazi yanyujije kuri Twitter, yasabye ko uwo mukobwa yagombye guhita yirukanwa mu ikipe y’igihugu. Yagize ati:

Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk’aya, umuco Nyarwanda ntiwemera ibintu nk’ibi, Leta y’u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk’ibi. Abihaye Imana ntibakwiye kwigisha gutanga amaturo ngo nibabona ibintu nk’ibi baruce barumire. Twamaganye ubutinganyi mu Rwanda. Ikibi cyamaganwe.”

Kwibuka30

Ntibyagarukiye aho gusa, Bwana Sadate MUNYAKAZI yasabye ko uwo mukobwa yahita yamburwa ubwenegihugu vuba na bwangu, yagize ati:

“…ahubwo Igihugu kibyaye igihunyira ubwo kibarutse ubutinganyi, uwo Kapiteni niyamburwe inshingano kandi turasaba ko yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda byihuse…”

Hari abasubije Bwana Sadate ko atagombye kwivanga mu mahitamo y’umuntu ko ndetse yari akwiriye kwita ku bimureba kuruta uko yafata umwanya ku by’abandi.

Munsi y’ubwo butumwa bwa Sadate, benshi bagaragaje uko babyumva,ndetse bamwe babivugana umujinya, banamwibutsa ko hatari hagera ko agira icyo avuga nyuma y’ibyo yakoreye ikipe ya Rayon sport abo bavuga ko atari byiza.

Kugeza ubu u Rwanda rutanga uburenganzira n’ubwisanzure mu mahitamo ye, gusa ayo mahitamo ya muntu ntagomba kubangamira umuco w’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco muri ministeri, Bwana Bamporiki ntiyari yagira icyo abivugaho, ariko byitezwe ko ari bugire icyo abivugaho, cyane ko ari umwe mu bakurikira Bwana Sadate Munyakazi kuri twitter ye, ndetse akaba azwi kuba ari umwe mu bakunda gukoresha urwo rubuga aganira na rubanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.