Abarezi bafite ubumuga bwo kutareba bashoje amahugurwa bari bamazemo iminsi ibiri

8,293
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyasoje amahugurwa y’iminsi ibiri, yageneye abarimu bafite ubumuga bwo kutabona mu rwego rwo gushyigikira uburezi budaheza.

Ni amahugurwa yabereye mu Karere ka Bugesera yateguwe ku nkunga ya Banki y’Isi, REB ikaba yahuguye abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu bafite ubumuga bwo kutabona.  

Aya mahugurwa yateguwe nyuma y’uko bigaragaye ko uburezi budaheza bukwiye gutezwa imbere ndetse bugashyikigirwa n’inzego zose.

Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi wa REB, avuga ko impamvu nyamukuru y’aya mahugurwa ari ukwereka no kwibutsa abafite ubumuga ko na bo ari abantu nkabandi kandi bashoboye.

Ati: “Aya mahugurwa twageneye abarimu bafite ubumuga bwo kutabona, ni ukugira ngo tubibutse ko ari abantu nk’abandi kandi barashoboye, amasomo batanga usanga abana bayatsinda mu bizamini bya Leta; ikindi twabasobanuriye amategeko abarengera, ndetse no kubagezaho ibikoresho by’ikoranabuhanga bazifashisha mu kazi kabo ka buri munsi bizaborohereza bikanabafasha guhora bafite ibyo bigisha bateguye biboroheye.”

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko aba barimu bashoboye atanga urugero rw’umwe mu barimu wahawe igihembo cy’indashyikirwa inshuro zirenze imwe, ati “Hari umwarimu wahembwe nk’indashyikirwa kandi afite ubumuga bwo kutabona, tuzakomeza kubashyigikira no kubaha ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha gutegura no gutanga amasomo ku buryo bworoshye, nubwo bafite ubu bumuga ariko barigisha kandi bigisha neza.”

Jovine Uwamariya umwe mu barimu bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko nk’umuwarimu w’icyongereza ku ishuri rya GS Saint Famille, amahugurwa yahawe azamufasha kumenya neza uburenganzira bwe ndetse no kumva ko atarenganywa mu kazi, avuga ko imashini yahawe izajya imufasha mu mikorere no gutegura amasomo byoroshye.

Ati: “Twize ku masezerano mpuzamahanga kubirebana n’umurimo kuburyo ntashobora kurenganywa mu kazi, ndashimira REB yateguye aya mahugurwa ndetse no ku bw’iyi mudasobwa bampaye izanyorohereza mu kazi, ikindi nsaba kikiri imbogamizi n’inyubako z’aho dukorera zubatswe mu buryo butajyanye n’igihe gusa wenda bizavugururwa, hari na bimwe mu bikoresho tutarabona byadufasha kwandika no gusoma bijyanye n’igihe.”

Umwe mu bayobozi b’ibigo wari witabiriye aya mahugurwa yavuze ko kuba umuntu afite ubumuga bwo kutabona adakwiye kubuzwa uburenganzira bwe, kuko umuntu niba abonye impamyabumenyi yigiye adakwiye kubuzwa uburenganzira bwe ngo ni uko atabona kandi afite ubwenge, ashimangira ko abayobozi b’ibigo bakwiye kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Aya mahugurwa yateguwe nyuma y’aho bigaragariye ko abo barimu bagenda bahura n’imbogamizi nyinshi zitandukanye zirimo gushyirwa mu myanya y’akazi ku barimu bafite ubumuga butandukanye by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona; kwitinya, kutabasha kuzuza inshingano zabo nk’abarimu rimwe na rimwe bitewe no kutagira ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga byabugenewe bihagije byabafasha mu gutanga amasomo bigisha.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abarimu hamwe n’abayobozi b’ibigo 22 asozwa ku Cyumweru, taliki ya 9 Ukwakira 2022, hatanzwemo ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa na flash disk bizafasha aba barimu bafite ubumuga bwo kutabona kugirango babashe kwigisha nta nkomyi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.