Ruhango: Yaciye igitsina cy’inshuti ye magara bapfa inzoga!!

6,545
Kwibuka30

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo waciye igitsina umugabo wari inshuti ye magara bapfa inzoga.

Umugabo wo mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango aravugwaho guca igitsina mugenzi we bapfa inzoga basangiriraga mu kabari.

ibi byabaye nyuma y’aho aba bombi bashyamiranye bapfa umusemburo hanyuma umwe arengwa n’umujinya akata igitsina cya mugenzi we bapfuye yuko yanyweye inzoga akamwima.

Kwibuka30

TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru yamenye ari uko aba bagabo bombi bari basanzwe ari inshuti magara bakaba bari barimo gusangira.

Bivugwa ko aba bagabo baje kutumvikana ku nzoga bari bari kunywa biza kurangira batangiye kurwana aho umwe byaje kurangira akase igitsina cya mugenzi we.

Abatangabuhamya ntibagaragaje neza niba uyu mugabo yaciye igitsina cya mugenzi we akoresheje amenyo cyangwa niba yihinnye mu gikoni akazana icyuma kwa mucoma akaba aricyo yifashisha.

Gusa bivugwa ko babanje gutongana bikaza kurangira barwanye ari nabyo byaganishije kuri ibyo byose byabaye.

Kugeza ubu uwaciwe igitsina ubu arembeye mu bitaro bya Gitwe, aho ari gukurikiranwa gusa akaba atabaza ubuyobozi asaba ko yarenganurwa agahabwa ubutabera kuko ibyo yakorewe ngo ari akarengane gakabije.

Leave A Reply

Your email address will not be published.