Abarimu bakoze ikizamini cy’akazi baragitsinzwe bikabije kugeza 85% none REB igiye gutanga ikindi kizamini!

10,327

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), kiratangaza ko kiri gutegura gukoresha ibindi bizamini by’akazi ku barimu, nyuma y’uko abarimu 34,134 bangana na 85% by’abari bakoze bose batsinzwe ikizamini cy’akazi.http

Ibizamini by’akazi byakozwe kuva tariki ya 14 kugera kuri 17 Nyakanga 2020 mu gihugu hose, umukandida akaba yarasabwaga kugira amanota nibura 70% kugira ngo abe yatsinze.

REB itangaza ko ibyo bizamini byitabiriwe n’abarimu 40,000 mu gihugu hose, muri bo 5,866 bangana na 14.66% bakaba ari bo babashije kugira amanota 70% kuzamura, mu gihe abandi 34,134 bangana na 85.3% baratsinzwe.

85% by
Barakoze kirabatsinda abenshi muribo

Abarimu babashije gutsinda icyo kizamini baje biyongera ku bandi 1,300 bari bari ku rutonde rw’abategereje gushyirwa mu myanya mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irené Ndayambaje, avuga ko abarimu batsinzwe batari bujuje ibisabwa .

yagize Ati “Kuba ufite impamyabumenyi no kumenya ibyo uha abanyeshuri ni ibintu bibiri bitandukanye! Turashaka abarimu bafite impamyabumenyi ariko banafite ubushobozi bwo kwigisha ibyo bazi”.

REB ntiratangaza igihe ibindi bizamini bizongera gukoreshwa, gusa yavuze ko amatariki azatangazwa mu gihe cya vuba.

Dr. Ndayambaje ati “Dukeneye umubare munini w’abarimu. Ibi bizatuma habaho gusimbuza mu buryo bwihuse igihe hari ugiye mu kiruhuko cyo kubyara, cyangwa se igihe hari usezeye ku kazi”.

REB ivuga ko abo barimu bazoherezwa mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga (TVETs), bitewe n’imyanya ndetse n’amasomo abarimu bazigisha.

Uko gushaka abarimu byari byakozwe na REB, uturere n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi ndetse n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Hagati aho ariko, igihe amashuri azongera gufungurira ntikiramenyekana. Gusa Guverinoma isaba amashuri gukomeza kwitegura, hanategurwa uburyo bwo kwirinda Covid-19.

Mu rwego rwo kwitegura kandi, Leta ubu iri kubaka ibyumba by’amashuri bishya 22,500, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya ingendo abana bakora bajya ku mashuri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.