Ubuyobozi bwa Youtube bwasibye indirimbo zose za R.Kelly

6,007
R&B singer R Kelly convicted in sex trafficking trial | Courts News | Al  Jazeera
Nyuma yo guhamnywa ibyaha n’inkiko zo muri Amerika, ubuyobozi bwa Youtube bwafashe icyemezo cyo gusiba indirimbo za R. Kelly

Ubuyobozi b’urubuga rwa Youtube rwafashe icyemezo cyo gusiba indirimbo z’umuririmbyi w’Umunyamerika w’umwirabure Bwana Robert Sylvester Kelly uzwi cyane nka R.Kelly, iki cyemezo gifashwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusambanya abagore n’abahungu barimo abatarageza ku myaka y’ubukure.

Reuters yatangaje ko uru rubuga rwatangaje ko rwakuyeho indirimbo z’uyu muhanzi waciye ibintu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhohotera abiganjemo abagore.

Youtube yakuyeho shene ebyiri z’uyu muhanzi zirimo RKellyTV na RKellyVevo ndetse akaba atazongera kwemererwa gutangiza izindi nshya. Amashusho y’uyu muhanzi yashyizweho n’abandi azakomeza kugaragara.

Umuvugizi wa Youtube yemeje ko basibye shene z’uyu muhanzi. Ati “Twakwemeza ko twahagaritse shene ebyiri za R. Kelly bigendanye n’amahame yacu.”

Guhera mu 2017 R Kelly ari mu byamamare byibasiwe biturutse ku bukangurambaga bwatangijwe n’abagore babiri bwiswe #MuteRkelly, aho bashakaga ko indirimbo z’uyu muhanzi zikurwa ku mbuga zirimo Spotify, AppleMusic, AmazonMusic n’izindi.

Mu mpera za Nzeri, R. Kelly wamamaye mu njyana ya RnB yahamijwe n’urukiko rwo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York, ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye abagore barimo abatarageza ku myaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Uyu muhanzi yashinjwaga ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, kwambukiranya leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

Aba bantu banyuze imbere y’abacamanza bamushinja. Muri abo bamushinjaga barimo abagore icyenda ndetse n’abasore babiri. Nubwo R.Kelly yari afite abamushinjura bigaragara ko ntacyo byatanze.

Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y’urukiko muri Gicurasi 2022; ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa agakatirwa burundu.

Wa muhanzi 'R.Kelly' mwakunze muri R&B ahamijwe ibyaha byose yaregwaga –  HafiYawe

Comments are closed.