Abarwanyi 2 ba FLN baguye mu mirwano yaraye ibereye mu Murenge wa Bweyeye

6,157
Kwibuka30
Uživatel Rwanda Defence Force na Twitteru: „120 RDF soldiers made up of  Sergeants, Corporals and Privates have today completed a 3-months section  commanders' course at Kami barracks. Participants were from the RDF

Mu Murenge wa Bweyeye mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Rwamisave, haraye habereye imirwano y’abarwanyi ba FLN bateye baturutse muri Komini Mabayi mu Burundi Ingabo z’u Rwanda zikabasubizayo ndetse babiri muri bo zikabica.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, ni uko iyo mirwano yatangiye ahagana saa Tatu z’ijoro n’iminota 11. Kuri iyo saha, abarwanyi baturutse mu Ishyamba rya Kibira i Burundi barashe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri mu Kagari ka Nyamuzi.

Ako kanya Ingabo z’u Rwanda zahise zibasubiza inyuma, zibarasaho bamwe muri bo barakomereka abandi barapfa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, hari imirambo ibiri iri muri ako gace y’abo barwanyi.

Kwibuka30

Saa Saba z’ijoro hongeye kumvikana amasasu, aho abo barwanyi bongeye kugaruka, Ingabo z’u Rwanda zikabasubiza inyuma. Bivugwa ko bashobora kuba bari bagarutse gutwara imirambo y’abantu babo bari bapfuye.

Hari ibikoresho bitandukanye byafatiwe muri ako gace by’abo barwanyi birimo imbunda, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo kimwe, amasasu n’impuzankano ebyiri ziranga ingabo z’u Burundi.

Nyuma yo kuraswaho, aba barwanyi bahise bahungira mu Ishyamba rya Kibira aho bafite ibirindiro.

Bweyeye ni umwe mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi, ihana imbibi n’u Burundi, aho bitandukanywa n’ishyamba rya Nyungwe n’Umugezi wa Ruhwa.

Uživatel Rwanda Defence Force na Twitteru: „120 RDF soldiers made up of  Sergeants, Corporals and Privates have today completed a 3-months section  commanders' course at Kami barracks. Participants were from the RDF
Leave A Reply

Your email address will not be published.