Abasifuzi basabye RBA kwihanangiriza abanyamakuru bayo ba siporo babasebya

933

Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF) ryandikiye Umuyobozi wa RBA rimusaba kwihanangiriza abanyamakuru bayo b’imikino bakoresha imvugo zisebanya ku mwuga wabo.

Ku wa 8 Ugushyingo 2024, ni bwo mu kiganiro cya Radio Rwanda kizwi nk’Urubuga rw’Imikino, himvikanyemo umwe mu banyamakuru bagikora asesengura ku bunyangamugayo bwa bamwe mu basifuzi bo mu Rwanda.

Mu ibaruwa ARAF yanditse igaragaza amwe mu magambo yakoreshejwe atarabanyuze kuko abatesha agaciro.

Bati “Mu kiganiro cyakozwe kuri iyo tariki, umunyamakuru wa RBA witwa Rugaju Reagan, yagarutse ku basifuzi muri rusange, akora icyo abanyamakuru bita ubusesenguzi ku mikorere y’abasifuzi ariko humvikanamo imvugo zirimo agasuzuguro, guharabika, gusebanya, gutesha agaciro no kwandagaza abasifuzi.”

Mu byo Rugaju yavuze harimo ko “Abasifuzi ni abantu mu buzima bwabo bize kureba hafi, iryo somo bararitora; Abasifuzi ntibafite ikintu icyo aricyo cyose cyo gutekereza ku mafuti bakoze; Abasifuzi ni abantu badafite ubushobozi bwo kuganira mu ndimi zombi ku buryo wabaha imikino mpuzamahanga.”

“Abasifuzi ni abantu bahisemo ubuzima bwa gikene batazavamo. Abasifuzi ni abantu badafite ‘ubumuntu’, nta bantu b’abagabo barimo; Abasifuzi ni abantu bacirirtse n’ibindi. Muri iki kiganiro harimo n’izindi mvugo zisebanya tutarondoye mushobora kumva mu gihe muzaba mwabashije gusubira mu kiganiro twavuze.”

Mu iri kiganiro abanyamakuru bagaruka ku makosa y’abasifuzi agaragara ku mikino itandukanye by’umwihariko muri izi ntangiriro za Shampiyona y’u Rwanda.

Comments are closed.