Abataliban bataye muri yombi abanyamakuru batatu bazira ibyo batangaje ku cyemezo gikumira film zo mu mahanga

8,871

Abagabo bashinzwe ubutasi mu Bataliban baraye bataye muri yombi abakozi batatu ba TOLO TV, imwe muri televisiyo zikomeye muri Afganistani, bazira ko batangaje icyemezo cya leta ku ikumirwa ry’ikinamico z’uruhererekane.

Umuyobozi wa TOLO News, Khpalwak Sapai, uri mu batawe muri yombi, yavuze ko Abatalibani bayoboye igihugu, batibishimiye inkuru yatangajwe n’iki gitangazamakuru y’umwanzuro wo guhagarika film n’ibindi bijyanye na zo byo mu mahanga gutambuka kuri Televiziyo z’imbere mu gihugu.

Bwana Sapai na Nafay  Khaleeq, umujyanama mu by’amategeko, barekuwe nyuma y’amasaha bafashwe, gusa umunyamakuru Bahram Aman yari agifunzwe.

Umuyobozi w’amakuru kuri iyi Televiziyo, Khpalwak Sapai, yavuze ko bari gushaka uko na Bahram Aman yarekurwa.

Moby Group, ari ifite TOLO TV, yavuze ko ugufungwa kw’aba bakozi ari ukuba Tolo news yaratangaje ihagarikwa ry’urukurikirane rw’amakinamico yo mu mahanga.

Ni icyemezo cyafashwe na Minisitiri ushinzwe icengezamatwara ryindagagaciro z’Abatalibani na kirazira.

Comments are closed.