MIFOTRA yatangaje ko ibizamini by’akazi ka Leta bizajya bikorwa mu ikoranabuhanga.

10,160
ERecruitment | Rwanda Recruitment Portal

Ministeri y’abakozi ba Leta yatangaje ko ibizamini by’akazi ka Leta bitazongera gukoreshwa ikaramu, ko ahubwo bizajya bikorwa mu ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko nta kigo cya leta kizongera gukoresha ibizamini by’akazi byo kwandika hadakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda impugenge z’uburiganya zagendaga zigaragazwa n’abapiganira imyanya y’akazi.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha inzego za leta gushaka no gushyira abakozi mu myanya binyuze mu mucyo. Izi nzego zigaragaza ko ubu buryo bwagabanyije amafaranga zatangaga mu gushyira imyanya hanze, gukosora no kumanika intonde z’abatsinze ibizamini by’akazi.

Ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru kiravuga ko Umunyamabanga Uhoraho w’agateganyo muri iyi minisiteri, Abimana Fidèle, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka abakozi ba leta no kubashyira mu myanya byatumye habaho umucyo ndetse bigabanya igihe byamaraga n’inzira ndende byanyuragamo kuko umukandida akorera kuri mudasobwa.

Bimwe mu bisabwa ahakorerwa ibyo bizamini harimo kuba hari mudasobwa zujuje ibisabwa, internet, umuriro w’amashanyarazi ndetse no mu gihe ubuze hagakoreshwa moteri kugira ngo ikizamini kidahagarara.

MIFOTRA ivuga ko umutekano w’iri koranabuhanga wizewe kandi ntawe ushobora gukopera yifashishije iri koranabuhanga. Inzego zose za leta zitegetswe gukoresha ibizamini muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga keretse iyo habayeho impamvu kandi nabwo zikamenyeshwa komisiyo ishinzwe abakozi.

Kuva muri Mata 2021 hatangiye gukoreshwa iri koranabuhanga, inzego za leta 44 ni zo zimaze gukoresha ibizamini ku myanya 1865 abasabye akazi bo ni 541.955. Abemerewe gukora ikizamini 245.000 muri bo 1204 ni bo babonye akazi.

Comments are closed.