Intambara ya Ukraine: hagiye gushyirwaho Ikigenga cya miliyari $1 mu gufasha ibura ry’ibiribwa muri Afrika

9,149
Kwibuka30

Banki Nyafrika itsura amajyambere(AfDB) irateganya gutanga miliyari imwe y’amadorari($1bn) mu gihe cy’icumweru yo gufasha ibikomoka ku buhinzi muri Afrika, mu kwirinda ibura ry’ibiribwa rishobora kubaho bitewe n’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Ibihugu byinshi byo muri Afrika bisanzwe bikura ibinyameke byiganjemo ingano muri ibi bihugu bibiri biri mu ntambara.

Somalia, Benin, Egypt na Soudan nibyo biyoboye ibindi bihugu bya Afrika mu kwishingikiriza ku ngano ziva mu Burusiya na Ukraine, aho bikoresha 70% by’ingano ziturutse muri ibi bihugu biri kurwana.

Kwibuka30

Perezida wa Banki Nyafrika itsura amajyambere(AfDB), Akinwumi Adesina, yagize ati” AfDB irabona izamuka ry’ibiciro by’ingano, ibigori na soya, nk’ibishobora gutera ikibazo ku kwihaza mu biribwa no gutakaza agaciro k’ifaranga”.

Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko bugiye gutumiza inama y’abaminisitiri b’imari n’ubuhinzi muri Africa kugira ngo batangize iyi gahunda.

Binyuze muri iki kigega, AfDB irateganya kongera umusaruro w’umuceri w’ingano, ibigori na soya hakoreshejwe ikoranabuhanga ritangiza ikirere, harimo n’ibihingwa byihanganira amapfa.

Ibihugu 25 bya Africa bikoresha ibirenze 1/3 cy’ingano zituruka mu Burusiya na Ukraine, nk’uko bitangazwa n’inama y’ishami rya ONU rshinzwe ubucuruzi n’iterambere.

Comments are closed.