“Abayobya Abaturage bababeshya ko bazabakiza covid-19 bizabagwa nabi…” CP KABERA

8,288
Security serene during Christmas – Police | The New Times | Rwanda

Polisi y’U Rwanda yihanangirije abashobora kuyobya abaturage bababwira ko bashobora kubasengera bagakira indwara ya covid-19

Nyuma yaho kuri uyu wa gatatu hagaragaye amashusho y’umwe mu bakozi b’Imana avuga ko yagiye asengera abantu bari barwaye coonavirus maze bagakira, Polisi y’U Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wayo CP KABERA J.BOSCO yihanangirije umuntu uwo ariwe wese ushobora kuyobya abaturage ababwira ko ashobora kubasengera bagakira uburwayi bwa coronavirus. Mu kiganiro CP KABERA J.Bosco yahaye radiyo y’igihugu ku manywa yo kuri uyu wa kane, yavuze ko uzabigerageza bitazamugwa amahoro, yagize ati:”Numvise hari uwatangaje mu rurimi rw’Ikinyarwanda avuga ko asengera abarwayi ba coronavirusbagakira, sibyo ibyo ni ukuyobya abaturage, uzabigerageza bizamugwa nabi”

Kugeza ubu ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima utangaza ko nta muti cyangwa urukingo rwa covid-19 ruraboneka, Polisi y’U Rwanda yakomeje gusaba abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yose yatanzwe na Leta mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa coronavirus, yasabye abaturarwanda kutarangazwa n’abiyita abakozi b’Imana bababeshya ko bagiye kubasengera ngo bakire ubwandu bwa covid-19

Security serene during Christmas – Police | The New Times | Rwanda

Comments are closed.