Madagascar: Igisirikare cyatangiye gukwirakwiza umuti wa covid-19 mu baturage inzu ku nzu

9,584

Igisirikare cya Madagascar cyatangiye igikorwa cyo gukwirakwiza umuti wa Covid-19 nyuma yuko prezida w’icyo gihugu atangarije ko uwo muti gakondo umaze gukiza abaturage babiri

Nyuma yaho prezida w’igihugu cya Madagascar atangarije ko muri icyo gihugu abashakashatsi bamaze gukora umuti wa coronavirus, muri iki gitondo abasirikare b’icyo gihugu bashyize imbunda hasi batangira gukwirakwiza uwo muti inzu ku yindi mu baturage batuye mu murwa mukuru Antananarivo nta kiguzi icyo aricyo cyose. Imbere y’abayobozi bakuru b’icyo gihugu, n’itangazamakuru, Prezida Andry RAJOELINA yanyoye uwo muti avuga ko hamaze gukira abantu bagera kuri babiri bakijijwe n’uwo muti witwa covid-organic wakozwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubushakashatsi IMRA (Institut Malgache de Recherche appliquee)

Umuganga wa gisirikare Colonel WILLY RATOVONDRAIV yavuze ko by’ukuri nta rukingo cyangwa umuti wa coronavirus ko ariko uno muti ufite ubushobozi bwo kongera abasirikare b’umubiri. Kugeza ubu, ishami ry’umuryango w’abibumbye wavuze ko uwo muti udashobora kwizerwa kuko kugeza ubu icyo cyorezo kitagira umuti cyangwa urukingo.

Ministere y’ubuzima muri icyo gihugu yamaze gutangaza ko uwo muti usanzwe uba mu gacupa ka litiro enye, umuntu akaba asabwa kunywa ibirahure bibiri ku munsi, ariko uno muuti ukaba utagomba kunywebwa n’umugore utwite.

Umubyeyi w’imyaka 72 y’amavuko wari umaze guhabwa kuri uwo muti yagize ati:”Mu gihe cyose OMS itaragaragaza umuti w’ino ndwara, nta mpamvu yo kutizera uwo leta yankoreye.

Biteganijwe kandi ko uno muti uri butangwe no mu bigo by’ishuri abana bakawunywa ariko umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu yavuze ko umubyeyi w;umwana ariwe ufite guhitamo ko umwana we yakoresha uwo muti cyangwa akaba yabyanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.