Abivuriza mu bitaro bya Muhima babangamiwe n’imitangire ya serivisi bavuga ko itanoze
Bamwe mu barwayi bivuriza ku bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe no kuba batinda guhabwa serivisi z’ubuvuzi hakaba nubwo barara batazihawe bigasaba ko bagaruka ku munsi ukurikiyeho.
Dusengimana Charlotte ni umubyeyi utuye mu Karere ka Gicumbi, RBA dukesha iyi nkuru yamusanze ku bitaro bya Muhima ku isaha ya saa munani n’igice, yavuze ko yaje kuvuza umwana we muri serivisi y’ubugororangingo.
Avuga ko yahageze butaracya ariko byarinze bigera mu masaha ya nyuma ya saa sita atarahabwa ubuvuzi.
Si Charlotte gusa, kuko hari n’abandi barwayi baje kwivuza ariko mu gahinda kenshi baragaragaza uburyo bahamaze amasaha menshi ndetse kubera numero za kure bahawe zo kwivurizaho, bakaba nta n’icyizere bafite cyo kuvurwa ku munsi bajeho.
Icyifuzo cy’aba barwayi ni uko bafashwa bakajya bahabwa serivisi z’ubuvuzi zihuse, bagataha bakareka kwirirwa kwa muganga.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima buvuga ko iki kibazo bukizi gusa ngo biterwa n’igihe, ndetse ahanini kikanaterwa n’ubuke bw’abaganga.
Busaba ababigana kwihangana mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye, nkuko byasobanuwe na Kagorora Umwali Alice, ushinzwe imari n’ubutegetsi muri ibi bitaro.
Ibitaro bya Muhima byakira abarwayi babarirwa hagati ya 200-300 ku munsi, bakavurwa n’abaganga 7 gusa, ni ukuvuga ko umuganga umwe aba ari bwakire hagati y’abarwayi 28-42 ku munsi.
Comments are closed.