Afghanistan: Abataramenyekana bagabye igitero ku musigiti 6 bahasiga ubuzima

1,209

Abantu batandatu baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti uherereye Mujyi wa Andisheh mu karere ka Guzara mu Ntara ya Herat muri Afghanistan.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Abdul Mateen Qani, yatangaje ko umuntu utamenyekana ari we warashe kuri uwo musigiti abasivili batandatu bakahasiga ubuzima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, iyo Minisiteri ibinyujije ku rukuta rwayo wa “X” yatangaje ko abo batandatu bapfuye mu gihe undi umwe yakomeretse.

Ikinyamakuru Bakhtar News Agency, cyatangaje ko uwo musigiti wibasiwe wari uw’Abayisilamu bo mu Muryango  bw’Abashiya.

Ibitangazamakuru by’aho byanavuze ko uwari uyoboye isengesho uzwi nka “Imamu” na we ari mu bahasize ubuzima.

Nta mutwe numwe w’iterabwoba urigamba iby’iki gitero, ariko iki gihugu kibanagamiwe cyane n’umutwe wa Islamic State (ISIL) kandi ni wo ukunze kwibasira imiryango y’Abashiya.

Kuva Guverinoma y’abatalibani yagaruka ku butegetsi muri Kanama 2021, yiyemeje kurengera amadini mato n’amoko ariko abakurikiranira hafi ibyuburenganzira bwa muntu bavuga ko ntacyo Guverinoma ikora ngo ibarengere.

Mu 2022 uyu mutwe wagabye igitero cy’ubwiyahuzi ku kigo cy’amashuri kiri mu gace k’Abashiya muri Kabul cyahitanye abana 53.

Ni mu gihe uyu mutwe washinjwe kuba nyirabayazana w’igitero cyagabwe muri Werurwe mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Crocus City Hall i Moscou, mu Burusiya, aho abantu barenga 140 bishwe.

Comments are closed.