Africa Y’Epfo: Imibare y’abishwe n’imyuzure yageze ku bantu 306
Leta ya Africa Y’Epfo yatangaje ko abahitanwe n’imyuzure y’imvura yaguye mu mujyi wa Durban muri iki gihugu bageze ku 306.
Ibi leta yabitangaje ejo kuwa gatatu, nyuma y’uko imihanda n’udusozi bisenyutse, n’amazu agasambuka.
Perezida Cyril Ramaphosa, yavuze ko iyi myuzure ari ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Yavuze ko ibiraro n’imihanda byasenyutse, abantu bahasiga ubuzima, aho hari n’umuryango umwe wabuze abantu 10 icya rimwe.
Ibi bizaq bayanatumye amashuli kuri 248 yangirika.
Perezida Ramaphosa yavuze ko gushakisha ababuriwe irengero bigikomeje, kandi abahuye n’ingaruka z’ibi byago bagiye gufashwa.
Ibihugu byo mu majy’Epfo ya Africa bikunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura n’imiyaga buri mwaka, aho mu minsi ishize imiyaga yibasiye Madagascar, Mozambique Malawi n’ibindi, igatwara ubuzima bw’abantu ikangiza n’ibikorwaremezo.
Comments are closed.