Akarere ka Nyanza kahembye inyana y’ishashi Bwana Sylvain wabaye umwalimu w’indashyikirwa umwaka ushize

18,341

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahembye inyana y’ishashi Bwana Bizirema Sylvain nyuma y’uko ahesheje ishema Akarere kose akaba umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu umwaka ushize wa 2019.

Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki 8 ukwakira ubera mu Rugo kwa Bwana SYLVAIN BIZIREMA mu murenge wa Busasamana, uyoborwa na Bwana Edouard, umukozi w’Akarere ushinzwe uburezi.

Iyi Nyana y’ishashi Bwana BIZIREMA SYLVAIN yagabiwe kuri uyu munsi, yari yarayemerewe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana ERASME NTAZINDA ubwo yitabiraga igitaramo mvarugamba cyabereye mu kigo k’ishuri cya Ecole des sciences Louis de Montfort mu mpera z’umwaka w’amashuri ushize wa 2019. Ku murongo wa terefoni twavuganye na Bwana Nshimiyimana Edouard wari intumwa y’umuyobozi w’Akarere atubwira ko ino nyana y’ishashi ari iyo yari yemerewe n’umuyobozi w’Akarere kubera uruhare yagize mu guhesha ishema ikigo akoramo n’Akarere kose muri rusange.

Bwana TWAHIRWA Nicodème, uyobora ikigo cya Ecole des Sciences Louis de Montfort ari kumwe na Sylvain wagabiwe inka.

Twashatse kumenya imbamutima z’uwagabiwe nyuma yo gushyikirizwa inka yari yaremerewe, Bwana BIZIREMA Sylvain yagize ati:” …ni byiza kandi ni iby’agaciro kuba Akarere karanzirikanye, burya gukora neza uko biri kose bitanga umusaruro, nshimiye cyane umuyobozi w’Akarere wangabiye, ubu nanjye ngiye kuba umworozi nk’abandi, nshimiye kandi uwazanye gahunda ya girinka, arakagira inka n’amata ku ruhimbi…”

Bizirema Sylvain yakomeje avuga ko ino nka izamufasha cyane mu iterambere rye rya buri munsi, yavuze ko abana be bagiye kuzajya babona amata, ndetse agakamira n’abaturanyi be, ikindi kandi ngo iyo nka izajya imuha ifumbire azajya afumbiza imirima ye cyane ko yari yaramaze no gutegura ikiraro cyayo mu rwego rwo kwirinda kunyanyagiza ifumbire, nk’umwalimu w’ubutabire, Sylvain yavuze ko usibye amata n’ifumbire ngo buriya n’amaganga y’inka yabyazwamo undi musaruro, ati”: Si ibyo gusa, usibye umukamo n’ifumbire, burya amaganga y’inka hari undi musaruro atanga, mu minsi iri imbere nimudusura tuzabereka udushya n’undi mumaro wayo

Twibutse ko mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize aribwo ministeri y’uburezi yahembye Bwana BIZIREMA Sylvain nk’umwalimu wabaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu, mu muhango wabereye mu Karere ka Kamonyi intara y’amagepfo, uyoborwa na ministre Eugene wayoboraga ministeri y’u burezi mu Rwanda. Bwana Sylvain ni umwalimu wigisha isomo ry’ubutabire mu kigo cya E.SC.L.M giherereye mu Karere ka Nyanza, ni umwalimu ushimwa na benshi ndetse n’abana yigisha birahira ubuhanga bwe mu kwigisha.

Si ku nshuro ya mbere akarere ka Nyanza gashimira abagaragaje umurava mu byo bakora, ibintu benshi bashima bakavuga ko bituma bakorana umurava mubyo bashinzwe.

Comments are closed.