Nyuma ya Pst RUTAYISIRE, KARASIRA nawe yanenze MUCHOMA uherutse kugaragara aca bibiliya

8,452
Kwibuka30
Clarisse Karasira yihaye ikamba rya “Miss Humanity”-AMAFOTO – IBICU

Izina Muchoma rikomeje kurikoroza cyane mu bemeramana, nyuma yaho uyu musore ashyize hanze indirimbo yise ‘Ni ikibazo’, agaragaramo acagagura Bibiliya Yera benshi bafata nk’irimo ibyahanuwe ku bari muri iyi si, akagera aho ayitwika akanayihamba.

Umuhanzi mugenzi we Clarisse Karasira basanzwe ari inshuti, yamwoherereje ubutumwa amubwira ko ibyo yakoze bitari akwiye. Ubu butumwa bwaje kujya hanze, bugaragaza Karasira abwira Muchoma ko adakwiriye guhinyura Imana.

Amakuru dukesha igihe.rw avuga ko ubutuwa Karasira yegeneye MUCHOMA bugira buti:“Ejo narebye indirimbo yawe nshya. Ariko nifuje kukungura inama. Ntugahinyure iby’Imana mu nzira iyo ari yo yose. Buriya guca bibiliya ni ikimenyetso kibi cyo kuyihinyura, kabone nubwo waba utayizereramo. Njye numvaga byakabaye byiza utayubahutse kuriya imbere y’abayemera. Ntabwo ndi umuntu wikomeje ku idini runaka, ariko nzi ko uzi Imana abenshi twizera ko yaturemye ikaba itugenga.”

Yakomeje abwira uyu muhanzi ko Imana ariyo yamuhaye imigisha yose, amugira inama yo kutagumura abantu kuri yo abereka ko ntacyo ibamariye.

Ati “Imana yakuremye yaguhaye umugisha, niyo ukesha iby’ubu n’ejo. Twese twisanga mu buzima tutabigizemo uruhare ariko nkeka ko uko wari ubayeho kera ubu bigenda bihinduka. Wakoresha impano yawe wubaka imitima y’abantu mu buryo ushaka bwose, ariko udatukisha ibijyanye n’ukwemera kwa bamwe mu bo uririmbira.”

Kwibuka30

Yasoje avuga ko atamuhana ahubwo ari inama yamugiraga zivuye mu bitekerezo bye.

Mu minsi ishize nabwo Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, yanenze uyu muhanzi .

Pasiteri Rutayisire yavuze ko gutwika Bibiliya ashobora kuba yarabitewe n’ibintu bitandukanye. Avuga ko icya mbere ari ukwibaza niba Muchoma ari mu murongo w’abibaza ko Imana idakemura ibibazo, icya kabiri avuga ko ari ukwibaza niba atabikoze ashaka kugira ngo abanyamadini ndetse n’abandi bantu batandukanye bamuhange amaso.

Icya gatatu akaba akeka ko yabikoze abyemera, yigumuye ku Mana kubera ko hari ibyo idakemura.

Iyi ndirimbo uyu musore yise ‘Ni ikibazo’, mu nyikirizo yayo aba avuga ko afite amakenga. Mu bindi bitero akavuga ko Imana ntacyo imaze mu gihe itumva abashomeri, imfubyi n’abapfakazi.

Iyi ndirimbo ijya hanze Muchoma yavuze ko igendanye n’ubuzima bwe bwite yabayemo kera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.