Akarere ka Rutsiro kashyize umucyo ku mukozi gaherutse kwirukana mu kazi
Mu minsi ishize mu itangazamakuru mu Karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba, havuzwe inkuru y’abakozi birukanwe burundu n’abahagaritswe mu kazi by’igihe gito kubera amakosa bagaragaweho.
Mu birukanywe burundu mu kazi harimo Bizimana Fidèle wari umukozi muri biro by’inama njyanama na Kubwimana Ildephonse wari umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Boneza.
Mu kiganiro gito Bizimana yahaye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko yirukanywe avuye mu butumwa bw’akazi kandi yabwoherejwemo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Bagirishya Pierre Claver.
Ibaruwa y’ubutumwa bw’akazi, igaragaza ko ubutumwa bw’akazi bwatangiye tariki 03-07 Ukwakira 2022.
Ati: “Ku bijyanye n’ubutumire bw’amahugurwa, ni Gitifu wamampagaye mu biro bye, arambwira ngo hari amahugurwa ngomba kwitabira, ngezeyo arambwira ngo ni ibintu byo muri MINICOM. Nta n’ubwo ari nanjye wari wanditse muri ubwo butumire, harimo umujyanama w’inama njyanama”.
Ahamya ko atari azi ko amahugurwa azaba hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa ari ukuyitabira.
Akomeza agira ati: “Twageze Kigali dutegereza ko baza gusohora urutonde rw’abitabira abandi bakazababwira, nisubirira mu kazi bisanzwe”.
Iyo Bizimana asobanura akarengane ke, avuga ko gaturuka ku kimenyane kiri mu buyobozi bw’Akarere ka Rutsiro.
Kubwimana na we uvugwa kwirukanwa mu kazi, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru telefoni ye ntiyari ku murongo.
Bagirishya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, yabwiye Imvaho Nshya ko ibivugwa na Bizimana ari ibinyoma ko yirukanwe ku buryo bwubahirije amategeko.
Yagize ati:“Umukozi wirukanwe burundi nagira ngo nkubwire ko amaze amezi atatu ahagaritswe mu kazi by’igihe gito, ikosa yahise yongera gukora agarutse mu kazi, nuko yabeshye ubuyobozi ko yatumiwe mu mahugurwa bisaba kuyitabira kandi yaragombaga gukurikirwa hifashishijwe ikoranabuhanga”.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Bizimana yagiye akora amakosa mu bihe bitandukanye kandi akihanangirizwa.
Comments are closed.