Alphonsine wari ufite ubukwe vuba yarohamye mu Kivu arapfa abo bari kumwe bose bararokoka.

8,143

Alphonsine wari ufite ubukwe muri uku kwezi kwa cumi ariko abo bari kumwe bose bararokoka.

Mu mper z’icyumweru gishize umukobwa witwa Alphonsine Tombola wari ufite ubukwe mu Ukwakira 2020, yarohamye mu Kivu ahita apfa. Urupfu rwa Alphonsine rwabereye mu Kivu ahitwa ku Nkombo mu Karere ka Rusizi, umurambo we nturaboneka mu gihe abo bari kumwe bose barokotse.

Amakuru y’urupfu rwa Tombola yatangajwe n’umukunzi we witwa Sibomana Damascène, yagize ati:”… Impanuka ya Alphonsine yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Yakomeje agira ati: Uwari umukunzi wange yarohamye, umurambo we nturaboneka.”

Ubukwe bwabo bwari buteganyijwe taliki 31 Ukwakira 2020, bakaba bombi bari mu myiteguro, amakuru akavuga ko ndetse iyo myiteguro yari igeze kure.

Amakuru avuga ko uno mwana w’umukobwa yari kumwe na murumuna we kuko bari biriwe kwa padiri gufata inyigisho z’umubano zisanzwe zitangirwa mu kiliziya mu buryo bwo gutegura abagiye kurushinga. Ise umubyara yagize ati:

“Yari kumwe na murumuna we. Byabaye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,  ariko murumuna we ntabwo yapfuye , yari yiriwe kwa Padiri mu nyigisho z’abashaka kubana,  kuwa kabiri bari kuzasubira yo kuvuga ibisekuru.”

Nyakanani avuga ko abakobwa be bari bagiye kwa mukuru wabo utuye i Kabutembo mu kagari ka Kamanyenga mu Murenge wa Nkanka

Umuyobozi w’Akagari ka Kamagimbo Sindayiheba Dieudonnée avuga ko amakuru y’urupfu rw’uriya mukobwa yamenyekanye atanzwe na Se.

Ati: “Amakuru twayamenye tuyabwiwe na Se. Abo bana bari bagiye kurara kwa mukuru wabo kugira ngo bazinduke basarura imyaka. Bari mu bwato budasanzwe butwara abagenzi.”

Uwarohamye agapfa yari afite imyaka 23 y’amavuko naho murumuna we afite 21.

Umuyobozi w’Akagari avuga ko bahise bamenyesha Polisi ikorera ku murenge wa Nkombo.

Sindayiheba avuga ko ubuyobozi bugishakisha icyateye iriya mpanuka kuko ubusanzwe nta muntu wemerewe kugendera mu bundi bwato keretse ubwemewe bwa za Koperative zambutsa abagenzi.

Abaturiye ikiyaga cya Kivu basanzwe bazobereye mu by’amazi bavuga ko ‘iyo umuntu arohamye agapfa’ umurambo we uboneka byibura hashize iminsi itatu.

Comments are closed.