Amarangamutima ya Bwana Boniface nyuma yo gukatirwa kwa Jado Castar
Rucagu Boniface yagize icyo avuga nyuma y’aho urukiko rwanzuye ko Jado Castar afungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo inkuru yanyuze hafi ku bitangazamakuru byinshi bya hano mu Rwanda ivuga ko Bwana J.De Dieu BAGIRISHYA yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri.
Nyuma y’uko iyo nkuru igiye hanze, abantu benshi bagaragaje kutishimira umwanzuro w’urukiko, bamwe bavuga ko atari we wenyine wari ukwiye guhanwa, cyane ko yari afite abamukuriye mu mirimo yari ashinzwe nka visi perezida wa kabiri mu mukino wa Volley Ball mu Rwanda.
Mu bantu benshi bagize icyo bavuga, harimo na Bwana RUCAGU Boniface, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yagize ati:”Jado Castar azize ishema ry’igihugu kuko ariryo yashakaga kugeraho!!! Bur wese aramutse yumvise neza ko yari agamije ishema ry’u Rwanda ko atari agamije inyungu ze bwite, amaherezo yazadohorerwa kuko nkeka ko bitarangirira hariya gusa, kandi byashisha benshi kubera iryo shema”
Twibutse ko Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.
Comments are closed.