Amashuri abanza n’ayisumbuye yasubukuye amasomo, ingingo y’abanyeshuri 23 mu ishuri Iragoye

9,864

Kuri uyu wa mbere taliki 02 Ugushyingo amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu yasubukuye amasomo  nyuma y’amezi hafi 8 abanyeshuri bari mu rugo kubera Covi-19.

Ku mashuri menshi mu gihugu, abana bitabiriye amasomo hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, gusa bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko ubwo ikiciro cya kabiri cy’abanyeshuri bazatangira ku italiki 23 z’uku kwezi bazaba baje, bizagorana kubahiriza ingingo yuko mu ishuri rimwe hagomba kwigamo abana 23, kuko nuyu munsi wonyine henshi mu ishuri rimwe harimo abana 46.

Umuyobozi w’Urwunge Rw’amashuri rwa Kagugu Gaturika, Habanabashaka Jean Baptiste avuga ko abana bitabiriye ari benshi bigaragaza ko bari bafite inyota yo kwiga, kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covi-19.

Habanabashaka avuga ko bagize imbogamizi y’umubare w’abanyeshuri munini kuko buri shuri harimo abana 46 aho kuba 23 bateganywa n’amabwiriza, gusa ngo ku ntebe hicaye abanyeshuri babiri kandi batandukanye.

Yagize ati:”Kuba umwana yakwicara ku ntebe ari umwe ntibikunda. Ku ntebe hicaye abana babairi ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ikigiye gukurikiraho nuko tugiye gushyiraho amatsinda y’abanyeshuri azajya adufsha kubahiriza amabwiriza ya Covid-19″.

Habanabashaka avuga kandi ikiciro cya kabiri cy’abanyeshyuri bazaza ku italiki 23 Ugushyingo, bizagorana kubona ibyumba bihagije, agasaba Minisiteri y’Uburezi kwihutisha ibyumba bishya by’amashuri byubatswe kugira ngo bizifashishwe.

Abayobozi b’amashuri basaba Minisiteri y’Uburezi kwihutisha amafaranga bagenera ibigo by’amashuri kugira ngo bibafashe kongera ibikoresho bifasha mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ubusanzwe amabwiriza ariho ni uko abanyeshuri batagomba kurenga 23 mu ishuri, ariko hamwe ntibishoboka kubera ubwinshi bw’abanyeshuri, hakibazwa uko bizagenda ubwo ikiciro cya kabiri cy’abanyeshuri bazaba baje ku ishuri kuya 23 ugushyingo.

Comments are closed.