Abagabo 3 bakekwaho kwica madame Virijiniya batawe muri yombi.

9,003
Kwibuka30
Menottes — Wikipédia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Ngenzi Damascene, Mutabaruka Vedaste na Niyitegeka Janvier bakurikiranyweho icyaha cyo kwica.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore witwa Nyirampfakaramye Virginie.

Kwibuka30

Bano bagabo bose uko ari 3 barakekwaho kwica Nyirampfakaramye Virginie tariki ya 28 Ukwakira 2020, babisabwe na Uwimana Alphonsine bikekwa ko bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango, uyu na we akaba yamaze gufatwa.

RIB iravuga ko Nyirampfakaramye yiciwe mu Kagari ka Gatovu, mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi aho yari atuye.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.