Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda igiye gutanga ibitabo by’igifaransa mu mashuri y’inshuke, amato n’ayisumbuye.

7,456
Image

Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda yemeye ko igiye gukorana n’amashuri agahabwa ibitabo by’igifaransa bigezweho.

Ambasade y’igihugu cy’Ubufaransa mu Rwanda yemeye ko igiye gufatanya n’amashuri yo mu Rwanda, icyo gikorwa cy’ubufatanye kizibanda cyane cyane mu gutanga ibitabo bizajya bifasha abanyeshuri kwiga ururimi rw’igifaransa, ikintu kizafasha n’abarimu b’ururimi rw’Igifaransa kubona ibitabo byo kwifashisha mu kwigisha urwo rurimi rumeze nk’urwari rwaribagiranye mu Rwanda, igihugu cyahoze gikoresha Urufaransa mbere y’uko gahunda ya Leta ijyanye n’imyigishirize yerekezwa mu rurimi rw’icyongereza.

Ano makuru yashimangiwe anemezwa n’ubuyobozi bwa Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda bwari buhagarariwe na Ambasaderi w’icyo gihugu we ubwe Bwana Antoine ANFRE mu kiganiro cyitabiriwe n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Gashyantare 2022 mu nzu ndangamuco y’Abafaransa (Centre Culturel Francais) ahazwi nko mu Rugando mu Karere ka Kicukiro ubwo hategurwaga Ihuriro mpuzamahanga ry’igitabo cy’igifaransa mu Rwanda, igikorwa cyari giteganijwe kuba hagati y’amataliki ya 1-3 Werurwe 2022.

France, UK and Nigeria's Envoys Present Credentials to President Kagame –  KT PRESS

Bwana Antoine ANFRE yashimiye uruhare rw’abanyamakuru mu kongera kubyutsa ururimi rw’igifaransa anabasaba ubufatanye burenzeho.

Mu ijambo rye, Bwana Antoine ANFRE yashimiye ubushake bwa Politiki bw’abayoboyozi b’ibihugu byombi U Rwanda n’Ubufaransa mu kuzahura umubano wari warajegejwe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, yagize ati:”Ndashimiye imbaraga n’ubushake bwa Politiki ku mpande zombi, nshimiye n’imbaraga itangazamakuru ryashyize mu kuzahura uwo mubano ndetse no mu gukangurira abanyarwanda gukoresha Igifaransa”

Muri iyo nama, ushinzwe imishinga yavuze ko Ambassade y’Ubufaransa igiye gutanga ibitabo by’Igifaransa mu mashuri y’inshuke, amato ndetse n’ayisumbuye, kandi ko yizeye ko buri shuri rizatoranywa rizabona ibitabo bihagije, yagize ati:”Tugiye kongera gukaza imikoranire n’ibigo by’amashuri mu Rwanda, tubashakire ibitabo bigezweho, nzi neza ko hari Abanyarwanda banyotewe ururimi rw’igifaransa, dufite na gahunda yo gukorana n’amashuri makuru na za kaminuza, nabo bazabona ibitabo bizafasha abanyeshuri ndetse n’abarimu b’Igifaransa”

Image

Sophia Tchatchoua uyobora Canal+ nawe yari yitabiriye iryo huriro.

Image

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iyo nama bagaragaje ko ikibazo cyo gusoma ari imbogamiz ikomeye, cyane cyane ko umuco wo gusoma utari mu Banyarwanda, ikintu kugeza ubu abantu batavugaho rumwe kuko hari abemeza ko ubu Abanyarwanda basigaye baritabiriye gusoma.

Image

Bamwe mu banditsi bakomeye ku mugabane wa Afrika bari bitabiriye iryo huriro.

Bamwe mu bitabiriye iryo huriro ryamaze iminsi itatu banyuzwe n’ibiganiro byahatangiwe, ndetse bamwe bakumbuzwa zimwe mu mvugo z’igifaransa batari baherutse, bibutswa na bimwe mu bitabo by’Igifaransa bajyaga basoma kera, uwitwa Paulette INGABIRE yagize ati:”Ama textes na Romans z’igifaransa zari ziryoshye, jye naje hano nziko ndi buhabone za Roman Photos, ariko nta n’imwe nabonye, ariko ubwo Abafaransa bemeye kujya bakorana n’amashuri mu gutanga ibitabo, hari amahirwe ko tuzongera kuzibona, ndetse na za bande dessines nka Tintin, Kouakou, Obelix, Gaston Lagaffe, byabaga ari byiza, kandi bigafasha umwana kwiga no kuruhura umutwe”

Mu ijambo rye, umuyobozi mukuru wa REB, ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda, Dr. Nelson Mbarushimana nawe yavuze ko anyuzwe n’ubwo bufatanye, yagize ati:”n’ubusanzwe REB yafatanyaga na ambassade y’Ubufaransa mu bijyanye n’uburezi, ariko turashimye cyane ko bazatugezaho ibitabo bishya kandi bijyanye n’igihe abana bazajya bigiramo”

Dr Nelson yakomeje avuga ko Ururimi rw’igifaransa n’ubundi rutigeze rukurwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda, ko ndetse rutigezwe rusibwa ku ngengabihe z’ibyigishwa, ko gusa ubu ngubu Leta yiyemeje kurwongera imbaraga mu mashuri, yagize ati:”Ubu turi muri gahunda yo kongera umubare w’amasaha yigishwaga Igifaransa mu mashuri y’inshuke, amato ndetse n’ayisumbuye, umwana azajya arangiza amashuri abasha kukivuga kandi neza”

Muri iyo nama kandi hemejwe ko abarimu b’Igifaransa bazategurirwa amahugurwa menshi aho bazigiramo kwigisha Igifaransa kandi mu buryo bugezweho, ndetse ko Abakozi ba Ambassade bashinzwe iterambere ry’ururimi n’uburezi bagiye gushyira amasomo menshi n’inkuru z’Igifaransa kuri za cassettes na videos ku buryo bizajya byorohera urubyiruko gukunda gusoma ibitabo by’igifaransa.

Bamwe mu barimu bigishaga igifaransa bishimiye kongera kubona ibitabo bazajya bakoresha.

Uwitwa Ignace HAKIZIMANA ni umwalimu w’Igifaransa mu ishuli Ecole des Sciences saint Louis de Montfort mu Karere ka Nyanza, yagize ati:”Ni ikintu cyiza, twajyaga tugira ikibazo gikomeye cyo kubona ibitabo byo gukoresha, usibye ubuke bw’ibyo bitabo, ibyo bitabo nabyo ni ibya kera, usanga bidahuye n’ibihe turimo, rwose ntibujyanye n’igihe, ubanza bitajya byinjira, ariko nizere ko ari ukuri koko, ibyo twabyijejwe kenshi ariko amaso agahera mu kirere”

Uwitwa Kalinda ni umunyeshuri wiga indimi mu kigo cyitwa College du Christ roi, ikigo kizwi kuva kera mu kwigisha indimi, yagize ati:”Biragoye, nubwo ibitabo nabyo ari bike ariko ubona icyongereza cyaramaze kutwinjiramo cyane, ariko hari benshi bakunda Igifaransa, ibitabo ni biza rwose bizasomwa kandi benshi bazabyishimira”

Comments are closed.