AS Kigali yatumbagije agahimbazamusyi iyo kipe iramutse isezereye APR FC

2,267

Umuyobozi Mukuru wa AS Kigali, Shema Fabrice, yakubye inshuro umunani agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi ba AS Kigali, mu gihe bazasezerera ikipe ya APR FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bijejwe ibitangaza binyuze mu gahimbazamusyi kikubye inshuro umunani mu gihe bazabasha gutsinda ikipe ya APR FC bakayisezerera mu gikombe cy’amahoro (Peace cup).

Iki cyizere cyatanzwe n’umuyobozi mukuru wa AS Kigali Bwana Shema Fabrice kuri uyu wa kabiri ubwo abakinnyi ba AS Kigali bari bashoje imyitozo.

Mu ijambo yababwiye yabemereye ko agahimbazamusyi kabo agakubye inshuro umunani mu gihe bazasezerera APR FC.

Umwe mu bakinnyi ba AS Kigali bari bitabiriye iyo myitozo ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze, yaduhamirije iby’ayo makuru ati:”Nibyo cyane, yabitubwiye ubwo twari dushoje imyitozo yo kuri uyu wa kabiri”

Ubusanzwe AS Kigali iyo yatsinze umukino igenerwa amafaranga ibihumbi 30, ibi bivuze ko mu gihe abakinnyi bagera ku ntego yo gusezerera APR FC bahawe, buri wese azahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 240Frw.

Iyi ni intego yatanzwe na Shema Fabrice ku giti cye ishobora kwiyongeraho iya Perezida wa AS Kigali, Seka Fred, ndetse n’agahimbazamusyi kazashyirirwaho gasanzwe gatangwa n’Umujyi wa Kigali nk’umufatanyabikorwa mukuru.

Comments are closed.