Babiri bakekwaho Kwica wa Mukobwa wo Muri KIST batawe muri Yombi

13,952

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rwatangaje ko rumaze gufata abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwica wa mukobwa wigaga muri KIST

Ku cyumweru taliki ya 8/9/2019 nibwo amakuru y’iyicwa rya SANDRINE IMANISHIMWE w’imyaka 21,  bamusanze hafi y’inyubako za KIST4 yashizemo umwuka.

Amakuru n’ubuhamya bitandukanye byagiye bitangwa bifasha urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha bukusanya ibimenyetso mu guhiga abagizi ba nabi bihishe nyuma y’ubwo bwicanyi, Binyujijwe ku rubuga rwa twitter ku munsi w’ejo, urwego rwa RIB rwatangaje ko rumaze guta muri yombi abantu babiri bakekwaho kuba nyuma y’urupfu rw’uwo mwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa mbere mu butabire (Chimie).

Imanishimwe SANDRINE wishwe ku cyumweru, yashyinguwe ejo ku wa kane mu Karere ka HUYE.

Comments are closed.