Guverineri Mufulukye aherutse kunenga abahinzi banga gukoresha ifumbire nkana

12,486

Mu kwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2019 A, ubuyobozi bw’Intara y’i Burasirazuba burasaba  abahinzi gukoresha ifumbure  ndetse ngo haranashyizweho uburyo bworoshye bwo kuyigeza ku baturage.  Anenga bamwe mu bahinzi bo mu Ntara ayobora banga gukoresha ifumbire nkana, bitwaje ko basanzwe beza.

Gov Fred Mufulukye avuga ko ubuyobozi bwateguriye abaturage ifumbire  n’imbuto bihagije kandi byujuje ubuziranenge.

Hari bamwe mu bahinzi babwiye Umuseke ko bamaze kubona imbuto n’ifumbire biteguye gutangira guhinga.

Bizwi ko kugira ngo umuntu ahinge yeze bisaba ko agira ubutaka bwera kandi agafumbiza ifumbire ikwiriye kandi ihagije.

N’ubwo bimeze gutya ariko Mufulukye ko  hari imbogamizi ya bamwe mu bahinzi banga kwitabira gukoresha ifumbire nkana.

Ati: “Hari uburyo ifumbire n’imbuto bitangwa kandi abaturage ndizera ko babizi neza, gusa ikibazo dukunze kubona ni uko hari bamwe batabyitabira bidatewe n’uko batazi aho bakura ifumbire ahubwo ari uko babisuzuguye.”

Avuga ko ikibitera ari uko abahinzi babona umusaruro uterwa n’uko ubutaka butaragunduka bakumva ihagije.

Mufulukye avuga ko iyi myumvire itari ikwiye kuko ubusanzwe iyo umuntu yejeje binyuze mu gufumbira, umusaruro wikuba inshuro nyinshi.

Bamwe mu bahinzi twaganiriye bo mu murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko imbuto n’ifumbire bibageraho k’uburyo bworoshye.

Karasira Venant ati: “Ihinga turaryiteguye imbuto barayiduhaye hari imbuto ya ‘tubura’, hari nkunganire, ibyo byose ni ibigenda byunganira abahinzi ba hano muri Kabarondo, ifumbire nayo yarabonetse”.

Mukabunani Bernadette uhagarariye itsinda ry’abahinzi nawe yemeza  ko abaturage bamaze kubona ifumbire binyuze muri gahunda yaTubura.

Aba bahinzi bemeza ko buri muturage wese yamaze kubona imbuto n’ifumbire bagatanga ikizere ko bazabona umusaruro mwiza mugihe ntagihindutse.

Ifumbire n’imbuto bitangwa binyuze mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB bakayibona binyuze muri Nkunganire kubufatanye na Tubura.

 

SRC:umuseke

Leave A Reply

Your email address will not be published.