Bamwe mu Barimu barinubira itegeko ribakata ku mushahara agashyirwa kuri Mutuelle de Santé.

9,610

Bamwe mu barimu ntibishimiye iteka rya ministeri ya Leta n’umurimo ribakata amafranga ku mishahara batagishijwe inama

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo yasohoye iteka rivuga ko buri mukozi wa Leta ndetse n’uw’ibigo byikorera agomba kuzajya akatwa 0.5% ku mushahara mbumbe ahembwa, amafranga iyo ministeri ivuga ko azajya yunganira amafranga y’ubwishingizi mu kwivuza ya mutelle de Santé. Nyuma yo kumva ibi ngibi, bamwe mu barimu basanzwe bahembwa make bagaragaje ko babangamiwe n’iri teka. Uwitwa JEAN NEPO MUGANGA ukorera urwunge rw’amashuri mu Karere ka Huye yagize ati:ubundi twe duhembwa duke, banze kutwongera kubera impamvu ntazi, none na duke twacu bagiye kujya badukatakata uko biboneye, ibi sibyo, bajye babanza batubaze…”

Undi murezi utashatse ko atangarizwa amazina yavuze ati”..ubwinshi bwacu bwabaye ikibazo mu kutwongeza, ariko buba igisubizo mu kudushakamo amafranga, abashaka amafranga bose nitwe baheraho, ubwo se urusenda mpembwa bazajya barukataho nzabeho nte? Ubundi ko mfite RAMA barankata aya mutuelle gute?

Usibye kandi abarimu, hari n’abandi bakozi bakorera Leta n’abigenga batagiye bavuga rumwe kuri iryo teka, ndetse hari bamwe bavuze ko iryo teka rihabanye n’itegekonshinga. Iryo teka rikomeza rigenera ibihano bingana na 2% ku kigo kitazubahiriza iryo bwirizwa.

Comments are closed.