Banki y’abaturage igiye kwishyura imigabane y’abanyamuryango bayo bayifuza
Bamwe mu babitsa muri Banki y’Abaturage (BPR) ya Ngoma mu Karere ka Huye, bavuga ko hashize igihe bifuza gusubizwa imigabane yabo, ariko bakaba babona baratindiwe.
Impamvu bavuga ko bifuza gusubizwa iyo migabane yabo, ngo ni ukubera ko batakibona nk’abanyamuryango ba Banki y’Abaturage, nk’uko bivugwa n’umwe muri bo witwa Théodomir Rwankubiri, uvuga ko aho aherukira amakuru yari afitemo imigabane 77 kandi umwe ufite agaciro k’amafaranga igihumbi.
Agira ati “Ntabwo tugikorana na bo. Mbere badutumiraga mu nama, ubu ntibakidutumira. Kandi ni ukuva muri 2013 batwereka imigabane dufite. Bigaragara ko tutakiri abanyamuryango babo”.
Yungamo ati “Iyo bagenda bagurisha ntituzi uko bigenda kuko batabanza kutugisha inama. Ntacyo batubwira ku migabane yacu, ntibatubwira uko yunguka. Wumva n’iyo bagenda baduha inyungu yayo! Ubu turanashaje, ntekereza ko bakwiye kuduha imigabane yacu, bagasigara bakorana n’abakiri batoya”.
Uwitwa Rutayisire na we ati “Banki y’Abaturage ntabwo ikiri iy’abaturage kuko numvise ngo yaguzwe n’Abahinde, irongera igurwa na KCB, hanyuma bayigurisha na Equity Bank. Bigaragara ko ari imigabane y’abaturage icuruza, ari na yo mpamvu banze kudusubiza imigabane yacu”.
Umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 we yifuza ko yasubizwa imigabane ye aheruka mu 2013, ibarirwa mu bihumbi 100.
Agira ati “Mu rugo ndi njyenyine n’umukecuru, abana bariyubakiye. Nabaye n’ikimuga ndwara igifu, ndwara ibihaha. Ngize Imana nkabona ayo mafaranga, nayashyira muri Ejo Heza, utwo nsaguye nkagura akenda k’umukecuru nanjye nkigurira agapantalo, byibura tukabona n’icyo turarira. Muri Corona ntacyo kuturamira dufite”.
Rutayisire asoza agira ati “Murabona ko ibihe byabaye bibi cyane kubera Coronavirus, abantu bagenda banakena. Twifuza ko gusubizwa imigabane yacu byakwihutishwa, kugira ngo tubone icyo twishyurira abana dore ko bagiye gusubira kwiga, natwe tubone icyo twakwifashisha mu buzima busanzwe. Tubone n’amafaranga yo kujya muri Ejo Heza”.
Igitekerezo cyo guhabwa imigabane ye akayishyira muri Ejo Heza, Rutayisire agisangiye na Rwankubiri ugira ati “Nkanjye nyabonye nayashyira muri Ejo Heza, kuko hariya ntacyo hatumariye”.
Prossie Kalisa, umuvugizi wa Banki y’Abaturage, avuga ko abifuza imigabane yabo atari abatuye i Ngoma gusa, kandi ko hari inama ihuza abahagarariye abanyamuryango bose yabaye mu kwezi kwa Nzeri 2020 yaganiriye ku ko byazakorwa.
Anavuga ko ukwezi kwa 12 kutazarenga hatabayeho kumenyesha abanyamuryango uko babyitwaramo ngo babone imigabane yabo, ku bayishaka.
(Src:Kigalitoday)
Comments are closed.