Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzaniya yitabye Imana.

7,837

Benjamin Mkapa wahoze ayobora igihugu cya Tanzaniya yaraye yitabye Imana.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Tanzaniya byatangaje ko uwahoze ayobora igihugu Benjamin Mkapa yaraye yitabye Imana kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Nyakanga 2020 aguye mu bitaro bikuru byo mu mugi wa Dar Es Salam aho yari amaze iminsi arwariye.

Benjamin Mkapa yayoboye igihugu cya Tanzaniya hagati y’umwaka wa 1995-2005, apfuye afite imyaka 81 y’amavuko

Mu ijambo rye, prezida Magufuli Joseph Pombe yasabye abatanzaniya kubyakira no gukomeza basengera uwo musaza, ndetse ashyiraho iminsi 7 yo kumwunamira.

Comments are closed.