Hakozwe agakoresho ko kwifashishwa mu gukumira abagabo baca inyuma abo bashakanye

29,942
Kwibuka30

Umushakashatsi wo mu gihugu cya Australiya yashyize hanze agakoresho kazajya kifashishwa mu gukumira abagabo baca inyuma abagore babo

Umugore witwa Suzan wo mu gihugu cya Australiya yashyize hanze kuri uyu wa kane taliki ya 23 Nyakanga 2020 agakoresho gashobora gukingiranwamo igitsina gabo ndetse hakajyaho n’ingufuri ku buryo bishobora gukumira bamwe mu bagabo bafite ingeso yo guca inyuma abo bashakanye.

Avugana n’itangazamakuru, Madame Suzan yavuze ko kubwe ako kuma gashobora gukumira no kugabanya ubushurashuzi muri bamwe mu bagabo bafite umuco mubi wo guca inyuma abo bashakanye.

Kwibuka30

Suzan umwe mu bagore bake biga amashanyarazi n’ubugenge mu gihugu cya Australia yakoze ako gakoresho kazengurutse igitsina akaresheshya n’igitsina cy’umugabo ndetse ashyiraho n’ahazajya ingufuri ku buryo uwo bashakanye yafunga agasigarana agafunguzo mu gihe umugabo we yagiye ahantu bikekwa ko yaca inyuma uwo bashakanye.

Ni agakoresho gakoze mu cyuma, usibye ko hari utundi dukoze muri pulasitiki ku buryo gakweduka, ndetse hariho n’akanya kanyuramo inkari.

Madame Suzan yavuze ko ategereje ko kemerwa n’inteko ishingamategeko maze utwo dukoresho tugashyirwa ku isoko, kandi akazadushyira ku mafranga make ku buryo benshi bazaba babasha kukagura, kubwe kamwe gashobora kugurwa 500$.

Leave A Reply

Your email address will not be published.