Bidasubirwaho, inkuru ibaye impamo KIYOVU Sport isezereye Umutoza wayo

6,655
Gutsindwa na APR FC igitego kimwe ntabwo ari igitangaza – Karekezi Olivier  - Ibisigo - Amakuru ashyushye
Inkuru imaze kuba impamo, Ikipe ya Kiyovu Sport imaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru Bwana Olivier Karekezi.

Guhera muri iki gitondo nibwo inkuru yatangiye kumvikana mu matwi y’abakunzi ba Ruhago, inkuru ivuga ko Ikipe ya Kiovu Sport yamaze gutandukana n’umutoza wayo Bwana KAREKEZI Olivier, ariko ntibyatinze, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje kuvuguruza iby’iyi nkuru, buvuga ko ari ibinyoma kandi ko iyo nkuru ari ibihuha bidafite aho bihuriye n’ukuru.

Ariko nubwo bimeze bityo, amakuru dufitiye gihamya, ndetse tukaba dufite kopi y’ibaruwa yashyizweho umukono kuri iki cyumweru n’umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sport Bwana MVUYEKURE Juvenal, aravuga ko ikipe ya Kiyovu Sports imaze gutandukana n’umutoza wayo KAREKEZI Olivier.

Muri iyo baruwa, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport buravuga ko bumaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Bwana KAREKEZI Olivier. Iragira iti:

“Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sports buramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko bwamaze gutandukana n’umutoza wayo Bwana KAREKEZI Olivier Fils, kubera ko yarenze ku mategeko y’ikipe n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’igihugu yo kwirinda covid-19…”

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko KAREKEZI Olivier yikuye aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira ndetse ngo uno mutoza ntiyabonetse mu myitozo kandi akaba ataratanze impamvu atabonetse.

Ku murongo wa Terefoni, Karekezi Olivier yavuze ko kugeza ubu atarabona iyo baruwa.

Karekezi Olivier, wari umutoza wa Kiyovu Sport yatsinzwe umukino we wundi wa championnat, atsindwa n’ikipe benshi bemezaga ko iri hasi.

Mu minsi ishize, hakomeje kuvugwa ko hari ubwumvikane buke hagati ya Olivier Karekezi na bamwe mu bakinnyi bagize inkingi ya mwamba muri iyo kipe ya Kiyovu Sports.

Gutsindwa na APR FC igitego kimwe ntabwo ari igitangaza – Karekezi Olivier  - Ibisigo - Amakuru ashyushye

Comments are closed.