Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda.

6,608
Kwibuka30
Alan Boileau yasize abandi ho amasegonda atandatu
Umukinyi w’Umufaransa niwe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, irushanwa ryatangiye ku munsi w’ejo.

Irushanwa rya TOUR du Rwanda rigeze ku munsi wayo wa kabiri kubera ko ryatangiye ejo ku cyumweru taliki ya 2 Gicurasi 2021. Kuri uyu munsi ryagombaga gukomeza, rigakomereza mu Karere ka Huye mu Ntara y’amajyepfo.

Muri aka gace ka Kigali – Huye kari gafite 120,5 Km kegukanywe n’Umufaransa witwa Boileau ukinira ikipe ya B&B Hotels, uyu yasize abandi akoresheje 03h07’14”, yasize uwamukurikiye Umba Lopez Santiago ho amasegonda atandatu.

Umunyarwanda Manizabayo Eric wari mu bayoboye igikundi umwanya munini uyu munsi niwe wegukanye igihembo cya ‘meilleur grimpeur’ cyangwa uwarushije abandi gutwara amanota y’imisozi iterera cyane.

Image

Ku rutonde rusange, uyu munya-Colombia Umba Lopez wo mu ikipe ya Androni yo muri Colombia yahise afata umwenda w’umuhondo arusha mugenzi we Brayan Vergara Sanchez, wo mu ikipe ya Medellin, amasegonda abiri gusa.

Kuri uru rutonde rusange rw’agateganyo, umusore w’umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus ukinira Team Rwanda, ubu ari mu bakinnyi 22 bafatwa nk’aba kabiri kuko bose barushwa na Umba Lopez amasegonda abiri gusa.

Gusa Boileau wabaye uwa mbere uyu munsi ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 29 aho arushwa amasegonda 35 n’uwa mbere.

Kwibuka30
Abasiganwa muri Tour du Rwanda bari kwerekeza mu karere ka Huye
Abasiganwa biganjemo abo mu makipe yo mu mahanga

Uduce tuzakurikiraho:

Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km

Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km

Agace ka 5 : Nyagatare-Kigali : 149,3 Km

Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km

Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye, ITT)

Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km

Leave A Reply

Your email address will not be published.