KIYOVU Sport yahakanye amakuru yavugaga ko Olivier Karekezi yirukanywe

6,190
Kwibuka30
Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sport bwahakanye amakuru yari amaze umwanya avugwa ko iyo kipe yirukanye uwari umutoza wayo mukuru Bwana Karekezi Olivier

Nyuma y’uko ku munsi w’ejo taliki ya 1 Gicurasi 2021 Ikipe ya Kiyovu sport itsindiwe n’ikipe yitwaga ntoya, ikipe ya RUTSIRO ndetse ikipe benshi batiyumvishaga ko yahagarara imbere y’ikipe nka Kiyovu Sports, bamwe mu bakunzi ba ruhago hano mu Rwanda batangiye gukwirakwiza inkuru ivuga ko ubuyobozi bw’iyo kipe bwirukanye uwari umutoza wayo mukuru Bwana KAREKEZI Olivier.

Kwibuka30

Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter, ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwateye utwatsi ayo makuru ndetse buvuga ko ayo makuru adafite aho ashingiye, ubwo butumwa buragira buti:”Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buramenyesha abakunzi bayo ko amakuru avuga ko iyi kipe yirukanye umutoza mukuru Olivier Karekezi nta shingiro afite”

Karekezi Olivier yaje gutoza iyi kipe ya Kiyovu sport nyuma y’aho iyi kipe yari yugarijwe n’ibibazo by’ubuyobozi, nyuma y’uko bino bibazo bikemuwe, ikipe yagerageje kwiyubaka, igura bamwe mu bakinnyi bazwi mu gihugu nka Yves, Eric Irambona bombi bari baturutse mu ikipe ya Rayon sport ndetse na Samson Babua waje muri iyo kipe avuye muri Sunrise.

Olivier Karekezi amaze gutoza ikipe ya Kiyovu imikino 4, muri iyo mikino yatsinzemo MUKURA VS yonyine, mu gihe indi itatu yose yayitsinzwe.

Rutsiro FC itsinze Kiyovu Sport umutwe urashyuha - Inyarwanda.com
Leave A Reply

Your email address will not be published.