Bidasubirwaho, iserukiramuco ryiswe The Giant of Africa(GOA) ryasubitswe kubera Covid-19
Isaerukiramuco ryahawe akazina ka Giants Of Africa byamaze gutangazwa ko ritakibaye kubera gukumira no kwirinda ikwirakwira rya coronavirus
Ubundi iryo serukiramuco ryagombaga kubera i Kigali ku wa 3 Kamena 2020 ariko kubera gusigasira Ubuzima n’imibereho myiza y’Abafatanyabikorwa, abatoza, abari kuzitabira (urubyiruko), abacuruzi, n’abaturage bakorera ari cyo cyatumye iserukiramuco ryigizwa inyuma, ayo ni amwe mu magambo akubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango GOA (Giants of Africa)
Uno muryango GOA washinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors ikipe ikina umukino w’intoki wa basketball muri championnat ya NBA, yavuze ko kuba bimuye bino bikorwa by’iserukiramuco ari ku nyungu z’ubuzima bw’umuturage, yizeza ko umwaka utaha iryo shyirahamwe rizatanga ku rubyiruko rwa Africa ibyiza gusa.
Madame Clara KAMANZI umuyobozi wa RDB yatangaje ko yanyuuzwe n’uwo mwanzuro wo gusubika iryo serukiramuco, mu magambo yagize ati:”Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwabaye ingirakamaro kugira ngo dutsinde iki cyorezo. Dutegereje kuzakira iserukiramuco rya mbere “Giants of Africa” i Kigali mu mwaka utaha.”
Twibutse ko hatagize igihinduka bikaba umwaka utaha, ibyo birori byazamara icyumweru bigahuza urubyiruko rusaga 200 rwo mu bihugu 11 bya Africa ari byo; Nigeria, Senegal, Cameroon, Mali, Kenya, u Rwanda, Tanzania, Uganda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Sudan y’Epfo na Somalia.
Comments are closed.