Bruce Melody azongera ataramire Abanyarwanda muri “Rwanda day” muri Amerika

2,635

Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa mbere wemejwe ko azataramira abazitabira Rwanda Day iteganyijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Azataramira ibihumbi by’abanyarwanda n’inshuti zarwo, bazitabira Rwanda Day iteganyijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington kuva tariki 02 kugeza 03 Gashyantare 2024.

Mu mashusho yatambukijwe ku rubuga rwa Rwanda Day, Melodie yavuze ko yishimiye gutaramira abazitabira iki gikorwa gihuza abanyarwanda bari hirya no hino, kandi ko ageze kure imyiteguro.

Yashishikarije abanyarwanda kwiyandikisha bakazitabira ku bwinshi, kugira ngo bahure n’abayobozi babo, bungurane ibitekerezo byo kubaka u Rwanda.

Ati:“Ndi mu myiteguro yanjye ya nyuma yo kwitabira Rwanda Day, iyandikishe ku rubuga www.rwandaday.rw imyanya itarashira. Izaba tariki 02 na 03 Gashyantare 2024 ubundi twihurire n’abayobozi bacu.”

Si ubwa mbere uyu mugabo agiye gutaramira abazitabira Rwanda Day kuko mu 2019 yifashishijwe mu gusogongeza abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi, ku muziki ugezweho mu Rwanda binyuze muri iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Bonn mu Budage.

Twibutse ko Rwanda Day igiye kuba nshuro ya 10.

Comments are closed.