Bruce Melody yahakanye amakuru yavugaga yahagarikiwe igitaramo i Burundi

5,970

Bruce Melody yateye utwatsi amakuru yavugaga ko polisi y’i Burundi yamuhagarikiye igitaramo ubwo yari yitabiriye ibitaramo bya Primusic.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 31/07/2023 Bwana Bruce Melody uzwi cyane mu ruhando rwa muzika mu Rwanda yahakanye amakuru yavugwaga ko polisi y’u Burundi yamuhagarikiye igitaramo ubwo yitabiraga ibitaramo bitegurwa n’uruganda rukora rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ruzwi nka BRARUDI mu marushanwa ya muzika azwi nka PRIMUSIC.

Ibi bibaye nyuma y’aho bimwe mu binyamakuru mu Rwanda ndetse n’abantu bamwe na bamwe bazwi mu ruhando rwa muzika bari bavuze ko polisi y’u Burundi yahagaritse uwo mugabo ndetse inamukura ku rubyiniro kubera indirimbo akinyuma Leta y’u Burundi yanze ko yongera gucurangwa ku maradiyo yo muri icyo gihugu.

Ku murongo wa terefoni uyu mugabo yahaye ikiganiro radiyo y’igihugu ahakana ayo makuru avuga ko ibyo bitabaye, yagize ati:”Ntabwo polisi y’igihugu yigeze impagarika, ahubwo yahagaritse DJ kubera ko amasaha yo kurangiza igitaramo yari yageze, kandi babikoze namaze kuririmba indirimbo yanjye ya nyuma, ikindi kandi indirimbo zanjye zose nari nagenewe narazirirmbye, ayo makuru yandi siyo, ntabwo nakuwe kuri stage kuko nari nahavuye”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko polisi yaje we amaze kuva ku rubyiniro, ndetse ko itigeze ihohotera uwo ariwe wese ahubwo yasabye DJ kuzimya imiziki no gufunga kuko n’ubundi amasaha bari bahawe yari yarangiye.

Melody Bruce ni umwe mu bakunzwe mu gihugu cy’u Burundi, ndetse benshi mu bitabiriye ibitaramo bisoza amarushanwa ya Primusic byabereye i GITEGA bemeza ko yanejeje abatari bake.

Comments are closed.