Bugesera: Abagore Basabwe kubakira ku bimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize

1,508

Abagore basabwe kubakira kubimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize kuko aribwo agaciro kabo kongeye kuzirikanwa ndetse bongera guhabwa ijambo mu byemezo bifatwa nabo bakabigiramo uruhare.

Ni ibyagarutsweho mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wizihirizwa mu Murenge wa Ruhuha ku wa 20 Werurwe 2024 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30:Umugore mu Iterambere

Mu butumwa yatanze mu birori by’impurirane byo gusoza Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire ndetse no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu Umwali Angelique.

Yagize ati: “Ni umunsi wo kwishimira iterambere ry’umugore mu myaka 30 ishize no kurushaho gukora neza inshingano ku bagore bari mu nzego zitandukanye ariko bakanazihuza no kubaka umuryango twese twifuza.”
Visi Meya Angelique, yakomeje ashimira abagize inama y’igihugu y’abagore muri Bugesera, ibikorwa byiza bakoze byo gufatanya n’Akarere mu kwesa umuhigo wo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Muri ibi birori kandi abagore bagize Inama y’igihugu y’abagore muri Bugesera, boroje abagore bagenzi babo ndetse banaremera imiryango itishoboye bayiha ibiribwa, imyambaro y’ibitenge, n’ibindi.

Ni mu gihe ibi birori  byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore byagiye byizihirizwa mu Mirenge itandukanye igize aka Karere ka Bugesera mu bihe bitandukanye.

(Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com mu Bugesera.)

Comments are closed.