Bugesera: Abakuru b’imidugudu bahawe amagare mu rwego rwo kuborohereza gutanga serivisi.

4,659

Abakuru b’imidugudu bahawe amagare mu rwego rwo kubafasha kugera kumuturage mu gihe we yazaga abagana kugira ngo bamukemurire ikibazo ugasanga akerewe guhabwa service yashakaga ku gihe.

Aya magare bayahawe kuri uyu wa gatanu ya tariki 5 Mutarama 2024, n’Umuyobozi w’lntara y’lburasirazuba Pudence Rubingisa, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard, n’abandi bayobozi batandukanye, ndetse n’inzego z’umutekano, aya magare akazabafasha kunoza neza inshingano zabo no kwihutisha imitangire ya serivisi ku baturage.

Umuyobozi w’Akarere yabwiye Abayobozi b’imidugudu bahawe Amagare ko aje kubafasha guha umuturage serivisi nziza kandi inoze, anababwira kandi ko amagare bahawe ari ku nyungu zo mu kazi kabo ka buri munsi ariko ko ari n’inyungu ku muturage.

Yagize ati:“Bizatuma Mudugudu arushaho kugera aho atageraga, bityo na we arusheho kunoza inshingano mu gutanga serivisi ku bo ayoboye, gukurikirana ibikorwa by’isuku n’isukura ndetse no kumufasha na we mu mirimo ya buri munsi, kuko igare mu Karere ka Bugesera ni ubuzima.

Abayobozi b’imidugudu 566 bahawe Amagare bagaragaje imbamutima zabo bashimira leta y’uRwanda kuba yaratekereje kubaha ibinyabiziga bizajya bibafasha mu gihe bashyira mu bikorwa inshingano zabo za buri munsi bakavuga ko bizatuma bakora akazi neza kuko bajyaga bahura n’imbogamizi zo kugera kuri buri muturage wo mu midugudu bayobora.

Nkurunziza Jean Bosco, Umukuru w’Umudugudu yagize ati:“Ndanezerewe cyane kandi ndashimira cyane leta y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere muri rusange ko batwitayeho bakadufasha kubona inyoroshyarugendo kuko byatugoraga cyane cyane mu gihe dukora akazi kuko wasangaga hari abaturage bafite ibibazo bityo ugasanga kubazenguruka bose biratugora.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko n’ubwo imikorere ku bayobozi muri rusange atari mibi, ariko hari aho bakeneye gushyira imbaraga kugira ngo begereze umuturage serivisi kandi azihabwe zihuse zinanoze.

Ati:“Ni ho twagarutse no kuri gahunda yo kubaha n’aya magare, kugira ngo azabafashe mu ngendo zabo z’akazi. Aka Karere kazwiho kuba karambitse, bizaborohera gukoresha aya magare bihuta bagera ku muturage, ariko bashobora no kuyifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.”

Akarere ka Bugesera kagizwe n’imidugudu 584 harimo 15 idatuwe, kuko harimo itatu iri mu Kagari ka Mazane kimuwemo abantu, hamwe n’indi 12 idatuwe kubera ko iri aharimo kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.

Hari Imidugudu igera kuri itatu itahawe amagare bitewe n’uko abayobozi bayo batakiri mu nshingano, bakazayashikirizwa mu gihe izaba yabonye abayobozi.

(Habimana Ramadhani/indorerwamo.com i Bugesera)

Comments are closed.