Bugesera: Bikanze Polisi bariruka, bata moto n’igikapu cyuzuye urumogi

5,786

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage yafashe udupfunyika tw’urumogi 1295, turimo 920 twafatiwe kuri moto nyirayo amaze gucika na 375 twafatanywe umuturage mu bikorwa bitandukanye byabereye mu Turere twa Bugesera na Kicukiro.

Uru rumogi rwafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 10 Mutarama 2022, mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu igenda no gufata ababitunda, bakanabikwirakwiza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ubwo abapolisi bari mu kazi mu masaha y’ijoro, mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, bahagaritse abantu babiri bari kuri moto bamara kubona ko bahagaritswe bakayivaho bakiruka.

Yagize ati “Ahagana saa Tatu n’igice z’ijoro, ubwo abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano, babonye umumotari wari uhetse umugenzi, baramuhagarika, akibona ko bamuhagaritse yavuye kuri moto, ari we, ari n’uwo yari ahetse bariruka. Abapolisi bakibona ko birutse bagize amakenga y’igitumye biruka begereye ya moto basanga bari bahetse igikapu kirimo udupfunyika 920 tw’urumogi.”

Moto n’ibiyobyabwenge byafashwe byashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Nyamata kugira ngo hakorwe iperereza mu gihe hagishakishwa nyiri moto n’uwo yari ahetse.

Ku rundi ruhande, mu Karere ka Kicukiro mu Mudugudu wa Nyenyeri mu Kagari ka Bwerankori mu Murenge wa Kigarama hafatiwe undi muturage afite udupfunyika 375 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage.

Yatawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo bakoranaga nyuma y’uko bafashwe bagashyikirizwa ubutabera nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro.

Yagize ati “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (ANU) rikimenya amakuru y’uriya mugabo, ryahise rijya kumushakisha aza gufatanwa udupfunyika 375 tw’urumogi n’amafaranga ibihumbi 300 Frw y’urwo yari amaze gucuruza.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko ibi biyobyabwenge abikura mu Karere ka Rubavu, akaba atari ubwa mbere abifatiwemo kuko mu mwaka wa 2019 ari bwo yarekuwe arangije igihano cy’igifungo cy’umwaka yari yarakatiwe n’urukiko kubera byo.

Hamwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe RIB kuri Sitasiyo ya Gikondo kugira ngo akorerwe dosiye.

SP Twizeyimana agira abaturage inama yo kureka kwishora mu biyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababikoresha, ntibabashe kugira icyo bimarira ndetse n’ababicuruza bikabaviramo gufungwa bityo imiryango yabo ikahazaharira.

Yatanze umuburo ko Polisi ikomeje gahunda yo gushakisha umuntu wese ukoresha cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge kuko uretse no kwangiza ubuzima bwa muntu ari n’intandaro y’ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano w’igihugu.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

Comments are closed.