Bugesera: Haganujwe abatarahiriwe n’ibihe hatangizwa na agahunda ya “BugeseraNightrun”

3,440
Kwibuka30

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa gatanu taliki ya 4 kanama umwaka wa 2023 bizihije umunsi w’umuganura, ni umunsi waranzwe no ku ganuza abaturage batahiriwe n’ibihe by’ihinga bahabwa imbuto nkuru zirimo ibishyimbo, ibigori, amasaka nk’ikimenyetso cyo guhangana n’inzara n’amapfa bikunda kwibasira Abaturage batuye muri aka Karere gaherere mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Ibi byabereye mu muhango w’umunsi mukuru w’Umuganura usanzwe w’izihizwa buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, ku rwego rw’Akarere ka Bugesera ukaba warizihirijwe mu Murenge wa Ntarama mu kagari ka Kibungo mu Kigo cya Gasore Serge Foundation aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka 2023 yagiraga iti”Umuganura isoko y’Ubumwe n’Inshingiro ryo kudaheranwa”.

Imbere y’imbaga y’abaturage bari babukereye ku bwinshi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Meya Mutabazi Richard afatanyije n’abandi bayobozi mu nzego nkuru zitandukanye baganuje abaturage, avuga ko umuganura ari ukwizihiza umusaruro wabonetse maze bakanaremera abatarahiriwe n’ibihe.

Ati: “Umuganura ni umunsi twizihiza umusaruro twabonye hanyuma tukanaganuza abatarahiriwe n’ibihe. Ubwo rero abo twaremeye ni abatarahiriwe n’ibihe kandi twabonaga ko babikeneye”.

Yakomeje avuga ko abahawe imbuto, ibiribwa, ndetse bakanorozwa ko bigamije kubafasha kwigobotora inzara bagahangana n’ibihe bikunze kwibasira bamwe mu baturage, abasaba kuzahinga no korora kugira ngo bazabashe kwiteza imbere ndetse banateze imbere abandi.

Ati: “turasaba abo twahaye amatungo magufi ibiribwa imbuto mu by’ukuri ko babikoresha mu kwivana mu bukene kugira ngo nabo bajye mu kiciro cyaremera abandi.”

Meya yibukije abaturage ko umuganura ari isoko y’ubumwe

Meya yibukije abitabiriye umunsi w’umuganura na none ko umuganura ugamije gushimangira isoko y’ubumwe ndetse no kuba ishingiro yo kudaheranwa bigatuma Abanyarwanda bakomeza gusigasira umuco wo gusangira kuri bamwe barumbije abandi bakagira umukamo mucye bikaba igihango gishimangira ubumwe bwabo.

Nyuma y’ibirori by’umuganura Mayor yanatangije gahunda y’Intore mu Biruhuko, gahunda izaha umwanya abana n’urubyiruko bari hagati y’imyaka 6 na 30 wo kwidagadura, gukora ibikorwa by’amaboko n’inyigisho ku burere mboneragihugu. 

Ni umuhango witabiriwe n’abatari bake

Kwibuka30

Imbyino gakondo zigaragaza umuco nyarwanda nazo zabyinywe

Inzego z’umutekano n’iza gisivili zari zitabiriye uwo muhango

Bakinye n’umukino w’igisoro nk’umwe mu mikino yo hambere

Meya Mutabazi yaganuje bamwe mu baturage batahiriwe n’umusaruro nk’uko n’ubundi byagendaga kera

Mu ijoro risoza umunsi w’umuganura hatangijwe na siporo Rusange ya n’injoro 𝗕𝘂𝗴𝗲𝘀𝗲𝗿𝗮𝗡𝗶𝗴𝗵𝘁𝗥𝘂𝗻 ikazajya iba ku wa gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi mu rwego rwo guha amahirwe abadashobora kubona umwanya wa siporo ku Cyumweru.

Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango nyarwanda.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 15 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo).

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.