Niger: Abaherutse guhirika ubutegetsi bafunze inzira y’ikirere

3,555
Kwibuka30

Abaherutse guhirika Ubutegetsi muri Niger bafunze inzira yo mu kirere, ku buryo muri iki gihugu nta ndege ivuye mu mahanga ishobora kuhinjira, nyuma yo kwikanga igitero gishobora guturaka mu mahanga.

Urubuga rwa Internet rukurikirana urujya n’uruza rw’indege, Flight24, rwerekana ko nta ndege ziri mu kirere cya Niger muri iki gihe.

Umuryango w’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO), wari wavuze ko aka gatsiko kafashe ubutegetsi nibatareka ngo Perezida Bazoum akomeze kuyobora Niger, ko ibi bihugu bizakoresha ingufu za Gisirikare zikabambura ubutegetsi.

Kwibuka30

CEDEAO yari yatanze umunsi ntarengwa wa tariki ya 6 Kamena 2023, ko abo basirikare bafashe ubutegetsi bagomba kuba bavuye kuri icyo cyemezo, bitakorwa ibi bihugu bigakoresha izindi mbaraga.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ikiza gukurikiraho nyuma yo kwanga kurekura ubutegetsi, no gufunga ikirere cy’indege bigahagarika imigenderanire y’ibindi bihugu na Niger.

Niger n’ibihugu by’amahanga, by’umwihariko ibyo mu muryango CEDEAO, u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Bufaransa, byagaragaje ko bidashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Bazoum, bagasaba ko yasubizwa ku buyobozi hakoreshejwe ubwumvikane.

Agatsiko k’abasirikare kafashe ubutetsi, ko kakavuga ko katabikozwa kuko bafashe icyemezo cyo gukura ku buybozi Perezida Bazoum, kuko yari ananiwe, kandi yakenesheje abaturage b’igihugu cye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.