Bugesera: Hari abarwayi bavuga ko babangamiwe n’inkende zibasanga mu bitaro

1,163

Abarwayi bari mu bitaro bivura ubumuga bw’amagufa no kugorora ingingo biherereye mu Karere ka Bugesera baravuga ko batewe impungenge n’inkende zibasanga aho barwariye.

Hari abarwayi barwariye mu bitaro bivura abantu bafite ubumuga bw’amagufwa n’ingingo biherereye mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera bavuga ko bahangayikishijwe n’ubwinshi bw’inkende zihora zibatera aho bari mu bitaro, bakavuga ko batewe ubwoba n’izindi ndwara zitandukanye bashobora kwanduzwa n’izo nkende.

Umwe mu barwayi waganiriye n’umunyamakuru wacu yavuze ko zibasanga aho barwariye rimwe na rimwe zikabangiriza ibikoresho ariko kubera uburwayi bw’ingingo baba bafite bikabananira kuzirukana, uyu yagize ati:”Ziraza zikinjira hano imbere, zikatwangiriza pe, dutewe impungenge ko zishobora no kugira izindi ndwara zitwanduza, turasaba ababishinzwe kudufasha kuko twebwe ziradusuzugura kuko ubumuga bw’ingingo dufite budashobora kutwemerera guhangana nazo

Iki kibazo cyongeye kugarukwaho ku munsi w’ejo kuwa kabiri taliki ya 3 i Rilima ubwo hizihizwaga umunsi w’abantu bafite ubumuga, Dr Albert Nzayisenga uyobora ibyo bitaro yavuze ko inkende zibangamiye abarwayi birwariza ku bitaro ayobora, we yavuze ko biteje inkeke ku buryo bahora bikanga ko zishobora no kubatera ibindi byorezo.

Kuri icyo kibazo cya Dr. Albert ntabwo umuyobozi w’Akarere yagize icyo akivugaho nubwo bwose yari ahari, yewe n’uhagarariye abantu bafite ubumuga mu Karere ka Bugesera nta numwe wagize icyo abivugaho, twanagerageje kongera kuvugana na Meya w’Akarere ariko ntiyatwitaba, gusa nk’uko Umuyobozi w’ibitaro yabigarutseho, icyo ni kimwe mu bibazo bikomeye ku buryo hatagize igikorwa byatera ibindi bibazo bitari bike kuko inkende zizwiho kwanduza no kugendana indwara nyinshi zibangamira imibereho ya muntu cyane cyane cyane kuri abo barwayi n’ubundi baba bafite integenke z’ingingo zabo zitabasha gukora neza kugira ngo biyame cyangwa birukane izo nkende mu gihe ziba zabateye.

Comments are closed.