Bugesera: Imodoka ihiriye mu muhanda ihagaritswe na police.

8,794

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahiriye muri Gare ya Nyamata mu Karere ka Bugesera ubwo yari itwaye ibicuruzwa Polisi ikayihagarika ariko igahita ishya.

Iyi modoko yo mu bwoko buzwi nka Taxi Min-Bus, yahiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

Iyi modoka isanzwe itwara abagenzi, yari itwaye ibicuruzwa ikaba yahiye ubwo yari ihagaritswe na Polisi ariko bakabona ihise ishya

Amakuru dukesha ikinyakuru ukwezi.com avuga ko ababonye iyi nkongi, bavuga ko ku bw’amahirwe nta muntu wahiriye muri iriya modoka gusa ngo ntibazi icyayiteye.

Ngo umushoferi wari utwaye iriya modoka, yahise aburirwa irengero nyuma y’uko ihiye gusa ngo ubu aracyashakishwa.

Iyi modoka ihiriye i Nyamata nyuma y’umunsi umwe indi modoka yo mu bwoko bw’ivatiri ihiriye i Rugende ku muhanda uva mu Mujyi wa Kigali werecyeza i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bugesera: Imodoka yahiriye muri Gare ya...

Comments are closed.