Dore urutonde rwa za Fan Clubs za Rayon zimaze gukusanya amafranga yo kwishyura Blaise

7,609
Rayon Sports Official on Twitter: "Focused 💙🤍⚽ 🤟 Nishimwe Blaise  umuhungu w'uwahoze ari umukinnyi wa Blue's #MatesoJeandeDieu.  #WeAreGikundiro🤟… "

Abafana ba Rayon Sports bamaze gukusanya amafaranga arenga miliyoni 1,42 Frw akenewe kugira ngo hishyurwe ayo ikipe yabo ibereyemo Nishimwe Blaise, yasigaye kuri miliyoni 4 Frw yaguzwe muri Nzeri 2020.

Ku wa 8 Nzeri 2020 ni bwo Nishimwe yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka itatu, avuye muri Marines FC.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yahawe miliyoni 1,5 Frw muri miliyoni 4 Frw, humvikanwa ko andi asigaye azayahabwa bitarenze amezi atatu.

Gusa, ibyo ntibyubahirijwe mu gihe muri Kamena, yahawe agera kuri miliyoni 1 Frw, hasigara agera kuri miliyoni 1,42 Frw.

Nyuma yo kwifuzwa n’amakipe ya APR FC na Kiyovu Sports, muri Nyakanga, Nishimwe Blaise yandikiye Rayon Sports asaba kuvugurura amasezerano kuko ibikubiye mu yo yasinye mbere bitubahirijwe.

Iminsi 15 yashize ku wa 30 Nyakanga, Rayon Sports itishyuye uyu mukinnyi, ariko imusubiza imwemerera ko imubereyemo umwenda ndetse azawuhabwa uko ubushobozi buzajya buboneka.

Abafana b’iyi kipe biganjemo abibumbiye muri Fan club, biyemeje gukusanya amafaranga yo kwishyura uyu mukinnyi, bakayishyikiriza ubuyobozi bitarenze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Kanama 2021.

Urutonde IGIHE yabonye, rugaragaza ko biyemeje gutanga agera kuri miliyoni 2 Frw mu gihe amaze kuboneka ari miliyoni 1,45 Frw naho ataratangwa akaba ari ibihumbi 550 Frw.

Mu bitanze harimo Munyakazi Sadate watanze ibihumbi 200 Frw ndetse ni we wayoboraga Rayon Sports ubwo yasinyishaga Nishimwe Blaise mu mwaka ushize.

Amakuru avuga ko Nishimwe Blaise yifuza kwerekeza muri APR FC, akaba ari yo mpamvu yandikiye Rayon Sports asaba kuvugurura amasezerano, aho yayigaragarije ko ayo yasinye mbere atagifite agaciro kuko ingingo zirimo zitubahirijwe.

Urutonde rw’abitanze mu gukusanya amafaranga yo kwishyura Nishimwe Blaise

  1. Gisaka Fan club 50k✅
  2. The blue family 100k✅
  3. Ijwi rya aba rayon 100k✅
  4. ISARO Fan Club 50k✅
  5. New Vision Fan Club 50k
  6. Friends Fan Club 50k
  7. RUHANGO FAN CLUB:50K✅
  8. Ibyishimo by’abareyo 50k✅
  9. Winning Team Fan Club 50k
  10. Gikundiro Forev. 100K✅
  11. Dream Unity 100k✅
  12. Mugisha 50k✅
  13. Ubumwe bw’abarayon 50k
  14. Rukundo Patrick 50k✅
  15. Rubavu F.C 50k.✅
  16. lntwari fan club 50k✅
  17. Ijwi ry’Abarayon Senior : 50k✅
  18. Group umu rayon w’ukuri 50k✅
  19. Ururembo (Hajyati) 50k✅
  20. Rayon Sports Super Fans 50k
  21. Indatwa 50k
  22. Muhirwa Prosper 50k✅
  23. Munyakazi Sadathe 100K✅
  24. Furaha J.M.V 50k✅
  25. TBW 200k
  26. Isibo Fan club 50k
  27. Cyiza Richard 50k✅
  28. Ndahiro.O. 50k✅
  29. Dr Uwiragiye Norbert 100k✅
  30. Rocket fan club 100k✅

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.