Bugesera: Meya yahize kuzahemba umwana w’umukobwa watewe inda akavuga uwayimuteye

15,998

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahagurukiye ikibazo cy’abana b’abakobwa basambanywa bagaterwa bagahisha uwazibateye, yageneye igihembo umwana wese uzavuga umugabo wamuteye inda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard avuga ko akiri gushaka umwana w’umukobwa azahemba mu gihe cyose yaba atanze amakuru y’uwaba yaramuteye inda.

Akarere ka Bugesera kahagurikiye guhangana n’abasambanya abana b’abakobwa bakabatera inda bakiri bato kuko ngo bibagiraho ingaruka mbi ndetse n’igihugu muri rusange.

Mutabazi Richard Yemeza ko bimwe mu bibazo bikigaragara mu miryango, harimo guhishira kugira ngo imiryango atabarebana nabi.

Agira ati:”Nk’ubu mu Karere ka Bugesera hari abana b’abakobwa benshi batewe inda, ariko ugasanga habayeho guhishira ku buryo amakuru ataboneka neza, hari ingamba zikomeje gufatwa, kuri ubu urabona buri wese yabishizemo imbaraga, harimo inzego zitandukanye.”

Meya Mutabazi akomeze avuga ko afitiye igihembo gikomeye abana ba bakobwa baterewe inda iwabo ariko ko kugeza nubu yabuze uwo yagiha ngo kuko yabasabye ku mu bwira ababateye inda ngo bose baraceceka, bararuca, bararumira, bituma asubirana igihembo yari yabageneye.

Ati: “Mbahe urugero njye ubwanjye nigeze kujya gusura abana babyariye iwabo, mbaha inkunga ku giti cyanjye, ariko mbashyiriraho condition mbemerera amafaranga, ariko ndababwira ngo mubanze mumpe urutonde rw’ababateye inda, ariko igitangaje ni uko kugeza ubu amafaranga nkiyafite.”

Meya Mutabazi yemeza ko ikindi kintu gitangaje ari uko nk’iyo uwabateye inda agaragaye, abo bana ubwabo aribo birukanka mu nzego z’ubutabera bashinjura ukekwaho kubahohotera, yakomeje avuga ko n’imiryango ibijyamo itinya kwiteranya, kwanga ko aho batuye bababuza amahoro, ariko ko nk’abayobozi bakomeje kubigisha no kubakangurira gutinyuka gutanga amakuru ajyanye n’ihohoterwa ry’abana.

Akomeza avuga ko kuri ubu mu Rwanda hatangiye kwifashishwa uburyo bwo gupimisha amaraso ku buryo umwana yabona ubutabera, asaba ko bagana Isange One Stop Center bakaba bafashwa.

Atanga zimwe mu nama ku bakobwa zo kwifata, agasaba abatewe inda kudahishira kuko bibavutsa uburenganzira bwabo ndetse n’ubw’umwana babyaye bikagera no ku gihugu muri rusange, abasaba kujya bagana ubuyobozi bukabagira inama aho kubyihererana.

Habimana Ramadhani 

indorerwamo.com i Bugesera

Comments are closed.