Karasira yavuze ko nta bushobozi afite bwo kuburana kubera indwara y’agahinda afite

3,923
Kwibuka30

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rw’u Rwanda rwatangiye kumva mu mizi urubanza ruregwamo Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda.

Umushinjacyaha yamureze ibyaha bitabdatu birimo guhakana jenoside no gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Karasira Aimable aburana ahakana ibyo byaha_yabwiye urukiko ko nta bushobozi afite bwo kuburana mu gihe cyose ataravuzwa indwara y’agahinda gakabije avuga ko afite.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bushinja Karasira Aimable gukora ibyaha bitadatu, ari byo:

  • guhakana jenoside no
  • kuyiha ishingiro
  • gukurura amacakubiri
  • guteza imvururu muri rubanda
  • iyezandonke
  • kudasobanura inkomoko y’umutungo we

Uretse iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo, umushinjacyaha yavuze ko ibindi byaha byose byashingiwe ku biganiro yakoreye ku rubuga rwa youtube. Mu gusobanura ibyo birego,umushinjacyaha hari aho yifashishije video z’ibiganiro Karasira yagiye akora.

Kwibuka30

Ku cyaha cyo guhakana jenoside, bimwe mu bigize icyaha nk’uko umushinjacyaha yabivuze, ni amagambo ya Karasira ubwe aho ngo yavuze ko jenoside itigeze itegurwa. Ngo haba mu manza zikomeye zabereye Arusha ntaho byavuzwe ko jenoside yateguwe. Ati ”Ariko mu Rwanda ntiwabivuga ni ukugendera ku bya CNLG.”(ibyo ni Karasira wabivuze)

Ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside, umushinjacyaha yavuze ko mu biganiro bye Karasira agaragaza ko leta ya perezida Juvenal Habyarimana yakoze jenoside yirwanaho. Karasira Aimable kandi yashinjwe gukurura amacakubiri. Kimwe muri byinshi mu bikorwa bigize iki cyaha ngo ni amagambo yavuze ko ibigo bikomeye mu Rwanda biyoborwa n’Abatutsi.

Ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we, uregwa ngo yasanganywe amafaranga y’amadolari ($) asaga ibihumbi 10 n’ama Euro(€) 520, n’andi manyarwanda asaga miliyoni zitatu, yose hamwe akabakaba miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hasigaye ko umushinjacyaha asobanura ibindi bimenyetso bigize ibyaha ariko bishingiye ku mavideo.

Gusa Karasira n’umwunganira bagaragaje ko nta bushobozi uregwa afitse bwo kuburana kubera uburwayi bwo mu mutwe avuga ko buterwa n’ihungabana rikomeye afite. Basaba ko yabanza kuvurwa.

Gusa raporo yakozwe n’abaganga mu bihe byashize, ikemezwa n’urukiko, yavuze ko Aimable Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe budakira ariko afite ubushobozi bwo gutekereza.

Urubanza ruzakomeza tariki ya 13 z’ukwezi kwa 12.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.